Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Burundi, Albert Shingiro yavuze ko iki Gihugu cyo kitarafungura imipaka iruhuza n’u Rwanda bityo ko nta bantu bemerewe kuyambuka.
Minisitiri Albert Shingiro
Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe ubwo Igihugu cy’u Rwanda cy’igituranyi n’u Burundi cyatangiraga icyemezo cyo gufungura imipaka yo ku butaka igihuza n’ibihugu by’ibituranyi.
Albert Shingiro yavuze ko nubwo u Rwanda rwafungiye imipaka iruhuza n’u Burundi ari inkuru nziza ariko ko u Burundi bwo butarayifungura kubera impamvu yari isanzweho.
Ati “Turimo turakorana kugira ngo turebe ko imigenderanire igenda neza icyo gihe rero ibiganiro dufitanye n’u Rwanda birimo biragenda neza bigeze kure, nababwira ko bitararangira burundu.”
Yavuze ko kuba u Rwanda cyafashe icyo cyemezo cyo gufungura imipaka ari byiza, “ariko ku ruhande rw’Igihugu cyacu ntiturafungura, umunsi twafashe icyemezo cyo gufungura, tuzabimenyesha abanyamakuru n’Abarundi kugira ngo babimenye.”
Albert Shingiro wahuye na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta muri 2020, ku mupaka wa Nemba, yavuze ko igihe ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi bizaba byarangiye, ari na bwo Igihugu cye kizafungura imipaka bityo imigenderanire ikongera kuba ntamakemwa.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.