Amakuru aheruka

Tujyane i Muhanga, Umujyi wunganira Kigali ukataje mu iterambere- AMAFOTO

Published on

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu Turere dutatu dufite imijyi yahawe kugaragira Kigali nyuma yo kuva ku cyiciro cyo kuyunganira, gakungahaye cyane ku ishoramari ry’ubucuruzi n’umutungo kamere w’amabuye y’agaciro, karangwa n’imisozi nka Ndiza itatswe n’amashyamba.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline

Mu rwego rwo kugira Umujyi ugaragiye uwa Kigali, Akarere kahagurukiye kubaka ibikorwa remezo by’imihanda, amazi n’umuriro w’amashanyarazi, inganda n’ibindi. Ni muri urwo rwego muri uyu Mujyi hamaze kubakwa kaburimbo zireshya n’ibirometero 21 (km) kandi hakaba hateganywa kubakwa ibindi birometero 7 (km).

Ibi bijyana n’ishoramari mu rwego rw’amahoteli, imihanda igezweho, amazi n’amashanyarazi, ni mu gihe kandi icyanya cy’inganda cya Muhanga hakomeje gukorwa ibishoboka ngo gitezwe imbere.

Ishoramari ry’amahoteli n’imihanda birakataje…

Mu kumenya byinshi ku iterambere ry’Akarere ka Muhanga by’umwihariko aho bageze bashyira Umujyi wa Muhanga ku rwego rwo kugaragira uwa Kigali, UMUSEKE wagiranye ikiganiro cyihariye n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline, agaruka ku iterambere n’ibibazo bikigaragara muri aka karere.

Mu rwego rwo guteza imbere umujyi wa Muhanga, barakataje mu kuzamura ishoramari ry’amahoteli ndetse banegereza abaturage ibikorwaremezo nk’imihanda ya kaburimbo n’amazi.

Ati “Akarere ka Muhanga ntabwo karatera imbere mu bijyanye n’amahoteli, ariko ntiwaza ngo ubure hoteli wiyakiriramo. Dufite hoteli nubwo zitaragera ku zo twifuza, hari za motel, aho twakakirira abashyitsi baza batugana, kandi intumbero ni ukwagura ibikorwa ndetse abikorera batangiye kubaka amahoteli.”

Imihanda ya kaburimbo KM 21 niyo yubatswe mu Mujyi wa Muhanga

Umujyi wa Muhanga umaze kubakwamo imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibirometero 21 km mu byiciro bibiri byabanje, mu cyiciro cya gatatu hakaba hateganywa kubakwa ibindi birometero bisaba 7 km mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.

Kayitare Jaqueline ati “Hari umushinga twakoranye na Banki y’Isi aho mu byiciro bibiri byabanje twubatse kaburimbo ireshya n’ibirometero 21 km, mu cyiciro cya gatatu turateganya kubaka ibirometero 7 km cyane cyane Gahogo mu Mujyi wa Muhanga.”

Amazi muri uyu Mujyi wa Muhanga ntaragera ku kigero gishimishije, gusa ibikorwa remezo byayo biri kubakwa harimo nk’umushinga wubatse ibirometero 98 km by’imiyoboro y’amazi mishya.

Kuri ubu uruganda rw’amazi rwa Gihuma rukaba rurimo kongererwa ubushobozi ndetse hakaba hagiye kubakwa uruganda rw’amazi rwa Kagaga mu Murenge wa Kabacuzi aho byitezweko gukemura ikibazo cy’amazi muri aka Karere ku buryo burambye.

Mu karere ka Muhanga amazi meza amaze kugezwa ku baturage ku kigero cya 66% naho umuriro w’amashyanyarazi harimo n’akomoka ku mirasire y’izuba umaze kugezwa ku baturage 52%.

Meya Kayitare Jaqueline, ahamya ko gahunda ya Leta y’imyaka irindwi NST-1 bazaba bageze ku ntego yo kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage ijana ku ijana.

Ati “Icyizere kirahari cyane kuko hari umushinga ugomba gucanira abaturage ibihumbi 25 ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere kandi uko bizakorwa byaratangiye. Hari n’uburyo bwo korohereza abo mu cyiciro  cya mbere n’icya kabiri gucanirwa bahawe nkunganire. Ibyo byose biraduha icyizere ko mu mwaka wa 2024 tuzaba tugeze ijana ku ijana.”

Uyu ni umudugudu wa Horezo watujwemo abatishoboye bakuwe mu manegeka

G.S Buramba barangiza Ayisumbuye batazi gukoresha mudasobwa….

Urwunge rw’Amashuri rwa Buramba (G.S Buramba) ni ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ryubatswe mu mwaka wa 2009, riherereye mu Kagari ka Buramba mu Murenge wa Kabacuzi. Abanyeshuri baryigaho n’abaryizeho kwiga ikoranabuhanga ni inzozi kuko mudasobwa (Computer) bazumva mu magambo, ibi biterwa nuko aho iri shuri ryubatse nta muriro w’amashanyarazi uhari.

Kuri iki kibazo cy’aba banyeshuri batiga ikoranabuhanga, Kayitare Jaqueline, avuga ko bageze kure bahageza umuriro w’amashanyarazi kuko imiyoboro yamaze kuhagera nubwo byatindijwe nuko REG yatumije Transfo zigatinda kubera icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Iri shuri nta mashanyarazi rifite ariko natwe ntitwicaye, twakoranye na REG ngo bashyire umuriro mu bigo nderabuzima, amashuri, santeri z’ubucuruzi n’ahari za SACCO. Iyo mishanga twayikoze mu Mirenge ya Kibangu itaragiraga amashanyarazi ariko ubu yagejejweyo, Rugendabari, Kiyumba na Kabacuzi, twamaze kuhageza amapoto.”

Akomeza agira ati “By’umwihariko twabanje Ikigo Nderabuzima cya Buramba, aho batangaga serivise bigoranye nk’ababyeyi babyazwaga hatabona, izuba ryabura bikaba ikibazo. Ariko ntibikiri ikibazo, iyi ngengo y’imari irarangira byakemutse, REG yatubwiye ko transfo zaje kandi G.S Buramba nayo izaboneraho umuriro n’uhagezwa kuko amapoto yarahagejejwe.”

Imihanda y’imihahirano (Feeder Roads) yangiritse hari umuti urimo kuvugutwa….

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline, muri iki kiganiro yavuze ko baziko imihanda y’ibitaka ifatiye runini abaturage harimo Nkonoshya-Kabacuzi-Nyabikenke na Cyakabiri-Nyabikenke-Ndusu . Gusa ngo ibirenze ubushobozi bwabo babishyikirije RTDA nubwo nabo bakora ibishoboka ngo ubuhahirane budahagarara.

Ati “Umuhanda wa Nkonoshya-Kabacuzi-Nyabikenke uri mu nshingano zo gutunganywa mu ngengo y’imari y’Akarere, umwaka ushize twatekereje kuyishyiramo kaburimbo yoroheje ariko tugira imbogamizi z’ingengo y’imari yabikora. Ariko ubu harimo abantu bawutunganya mu gihe hategerejwe kuwubungabunga mu buryo burambye.”

Ku muhanda wa Cyakabiri-Nyabikenke-Ndusu uhuza Intara y’Amajyepfo n’Amajyaruguru, avuga ko uzashyirwamo kaburimbo kuko uri ku rwego rw’igihugu, inyingo yamaze gukorwa bityo ibikorwaremezo byubatswe mu Murenge wa Kiyumba harimo Ibitaro bya Nyabikenke ntakabuza ko imigendekere izoroha vuba.Gusa nk’Akarere gakora ibishoboka byose ngo kawutunganye worohereze imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’baturage.

Imihanda ya Feeder roads irateganywa kubakwa harimo Nkonoshya-Kabacuzi-Nyabikenke

Ishyamba kimeza rya Busaga ryamaze kwemezwa ko ryakoreshwa mu bukerarugendo….

Ishyamba kimeza rya Busaga mu Murenge wa Rongi mu gice cya Ndiza rifite hegitari 164, rikaba ryaremejwe mu yakoreshwa mu bukerarugendo n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Amajyambere(RDB). Nk’Akarere bakomeza kurikurikirana nubwo ritaratangira kubyazwa umusaruro.

Meya Kayitare ati “Ntabwo rirabyazwa umusaruro ariko nk’Akarere dufite inshingano zo kuribungabunga nk’umutungo kamere urimo dufatanyije na RDB, ntiriratangira kubyazwa umusaruro ariko inyigo yarakoze ndetse n’abikorera baribyaza umusaruro bakomeje gushakwa.”

Akarere ka Muhanga kandi ni kamwe mu gafite umutungo kamere w’amabuye y’agaciro aho habarubwa amoko anyuranye y’amabuye y’agaciro, habarurwa amakompanyi 20 yahawe ibyangombwa n’ikigo gishinzwe ubucukuzi (Rwanda Mining Board).

Icyanya cy’inganda cya Muhanga hakomejwe gushaka abashoramari bacyubakamo inganda

Ibitaro bya Kiyumba abatuye igice cya Ndiza bizagezwaho umuhanda wa kaburimbo

Bazirika nto ya Kabgayi imwe mu birangamateka biri mu Mujyi wa Muhanga

Amasaha y’umugoroba Umujyi wa Muhanga uba ubona, aha ni imbere ya gare

Imihanda yubatswe mu Mujyi yaranacaniwe

Umujyi wa Muhanga urabagijwe n’inyubako zigezweho zikomeje kubakwa

Isoko rya Kijyambere ry’Akarere ka Muhanga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version