Umwana wa nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli witabye Imana umwaka ushize, yibutse umubyeyi we avuga ko atiyumvisha ko umwaka ushize atarongera kumubona.
Ni inkuru yashenguye Abanyarwanda benshi kubera uruhare rukomeye uyu wari umusirikare mukuru yagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Urujeni Musemakweli akaba umwana wa nyakwigendera, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gashyantare yashyize ubutumwa kuri Twitter, yibuka umwaka ushize umubyeyi we yitabye Imana.
Yagize ati “Siniyumbisha ko umwaka ushize ntarongera kukubona Papa. Kubera impamvu zimwe, umwaka wose unyeretse ko witahiye.”
Ati “Ndagushimira kuri buri kimwe cyose wantoje, indangagaciro zo kwihangana no guca bugufi, kuba inyangamugayo no kutikunda. Ubuzima bwawe bwose wabubayemo uri inyangamugayo, warakoze kunyigisha buri kimwe cyose nzi kandi nzakomeraho.”
Urujeno yasoje ubu butumwa bwe yifuriza umubyeyi we gukomeza kuruhukira aheza, ati “Ndagukunda cyane.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.