Ubyiruko ruranengwa kuvunira ibiti mu matwi kuri virus itera Sida,nyamara ntaho yagiye.
Dr Ikuzo Basile wa RBC avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga
Virus itera Sida ku isi,iracyahangayikishije cyane kuko itarabonerwa umuti cyangwa urukingo,uretse kuba haramaze kuboneka imiti ishobora kugabanya ubukana bwayo.
Taliki ya 1 ukwezi k’Ukuboza buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo ku rwanyanya virus itera sida,aho muruyu mwaka,byagaragaye cyane ko mu Rwanda urubyiruko rwateshutse cyane kungamba zo gukumira no kurwanya ubwandu bushya bwa Virus itera Sida.
Mu Rwanda urubyiruka ruri hagati y’imyaka 15 na 24 rwatabarijwe nyuma y’aho imibare yerekanye ko arirwo rwandura virusi itera SIDA kurusha abakuze,aho hanagarukwa kungero zibuvugwa ko aho gutinya virus itera Sida basigaye batinya gutwara inda.
Impamvu bikekwa ko urubyuruko ruri kwibasirwa cyane Dr Ikuzo Basile uyobora ishami ryo kurwanya virusi itera SIDA mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC , yagaragaje ko biterwa no kuba muriyi minsi urubyuruko rwadohotse cyane ,rukaba rutakitabira serivisi zo kwirinda VIH,anongeraho ko ibishuko byabaye byinshi kandi ngo iyo urebye ubona ko abangavu ari bo bafite ibyago byinshi kuruta ingimbi.aha akaba agaragaza ko Leta yifuza na minisiteri y’ubuzima muri rusange aruko urubyiruko rumenya ko virusi itera sida ihari, kandi ko ishobora kwica.
VIH SIDA Ntaho yagiye kandi irica
Urubyuruko kandi rwo mu karere ka Huye ahizihirijwe uyu munsi muzamahanga narwo ruvuga ko rutapfa guhakana ibivugwa ko arirwo ruri kwibasirwa,cyane gusa narwo rukagaruka kubishuko buri hanze aha nubuzima bushaririye benshi babamo,bakanashinja benshi mubangavu kuba kwisonga mubwandu bushya
Umwe waganiriye nikinyamakuru Burigihe.com yavuze ko nubwo hari kuvugwa urubyuruko urwinshi rwanduzwa nabantu bakuze,bafite ubushobozi banyanyagiza virus mubakiri bato,nabo bakaba intandaro yo kuyikwirakwiza muburungano ikibazo babona ko kibangamye cyane kandi kizakomeza no kugira ingaruka mugihe ntagikozwe mumaguru mashya.
Bigirimana Noella yavuze ko nubwo igihugu gihagaze neza mu kurwanya Virus itera SIDA,hakiri imbogamizi mukuyirwanya murubyiruko kuko ngo ariho hari kugaragara umubare munini w’ubwandu bushya aribo ubonekamo,ibi kandi yabivuze mugihe leta y’urwanda inakomeje gushakira abanyarwanda banduye virus itera sida imiti igabanya ubukana mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda.
Bigirimana Noella wa RBC avuga ko leta igiye kongera aho abantu bipimishiriza Virus itera Sida
Yongeyeho ko kurubu Leta yafashe gahunda yo kongera ahipimishirizwa Sida kugira ngo abagifite imbogamizi yo kwipimisha iveho,ibi kandi ngo bizafasha benshi gutinyuka bipimishe kubwinshi kugira buri wese amenye uko ahagaze. Imibare y’umwaka ushize igaragaza ko ku isi abanduye SIDA ari miliyoni 38,4 abakuru bayanduye ni miliyoni 36,7 mu gihe abari munsi y’imyaka 15 ni miliyoni 1,7. Muri aba bose abagore n’abakobwa bihariye 54%.
Kugeza ubu mu Rwanda hatangiye ubukangurambaga aho hifuzwa ko kugeza mu mwaka 2030 urwanda rwaba rwaranduye virus itera Sida burundu.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.