Ayindemeye Jean Marie Vianey w’imyaka 44 arakekwa kwica uwari umugore we Mukeshimana Anne Marie w’imyaka 42 akoresheje isuka.
Umugabo yakubise umugore we isuka ashiramo umwuka
Ibi byabaye mu masaha ya saa tanu z’amywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022, mu Murenge wa Shyorongi,Akagari ka Bugaragara mu Mudugudu wa Kiziranyenzi.
Amakuru UMUSEKE wahawe n’umuturanyi wabo, yavuze ko uyu muryango wahoraga mu ntonganya n’amakimbirane ashingiye kugucana inyuma.
Uyu yavuze ko hari ubwo umugabo yigeze guca inyuma umugore we maze afatirwa ku rundi rugo asabwa gutanga amafaranga ari naho intonganya zatangiriye.
Yagize ati “Mu minsi ishize hari urugo yagiye kwiba umugore w’abandi , gusambana yo ,baramufata , bamuca amafaranga, bishobora kuba ari byo bapfuye kuko umugore yavugaga ko agiye gukwa indaya atarigeze amukwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi,Nzeyimana Jean Vedaste, yabwiye UMUSEKE ko intandaro y’urupfu rw’uyu mugore ari amagambo akomeretsa umugore yabwiraga umugabo we kuko yamucaga inyuma amubwira ngo asubire mu ndaya ze ahoramo.
Yahamirije UMUSEKE ko yicishije isuka umugore we maze abaturanyi batabaye asanga yenda gushiramo umwuka.
Uyu muyobozi yavuze ko umugabo yivugira ko yabitewe n’umujinya n’uburakari yagize by’intonganya bari bamaze kugirana.
Ati “Yamukubise aramwica.Habayeho gutabaza, abaturanyi baje basanga umugore yaguye, bamujyana ku kigo nderabuzima cya Shyorongi yamaze gushiramo umwuka.”
Yasabye abaturage kujya biyambaza ubuyobozi mu gihe habayeho amakimbirane mu ngo kandi hakaba hakwiyambaza amategeko mu rwego rwo kwirinda ko hagira uburiramo ubuzima.
Kugeza ubu Umugabo ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha sitasiyo ya Shyorongi.Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera we wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Rutongo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.