Amakuru aheruka

Shaddy Boo ari mu munyenga w’urukundo n’umusore wamutwaye uruhu n’uruhande

Published on

Umunyamideli wamamaye ku mbuga nkoranyambaga usanzwe ukurikiranwa n’abatari bake, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo ari mu munyenga w’urukundo n’umusore w’umunyarwanda Manzi Jeannot usanzwe uba muri Kenya.

Shaddyboo aryohewe n’urukundo n’umunyarwanda Manzi Jeannot usanzwe uba muri Kenya

Abinyujije ku mbuga  ze nkoranya nka Twitter na Instagram, Shaddyboo yahishuyeko umutima we asubijwe mu rukundo, akabona uwamunyuze.

Kuri Instagram yagize ati “Igihe kimwe kimwe uzahura n’umuntu nawe urambiwe iyi mikino, ndetse n’ubwizerwa bwe usange buhura n’ubwawe neza.”

Shaddyboo yifashishije urukuta rwe rwa Twitter aciye impaka ashyiraho ifoto ari kumwe n’umusore Manzi Jeannot bavimviranye mu rukundo, maze araterura yerura ko anyuzwe mu rukundo.

Yagize ati “Hari igihe utera indirimbo y’urukundo, bikarangira ubonye uwo muyibyinana.”

Iby’urukundo rwa Shaddyboo na Manzi Jeannot byamenyekanye mu ijoro rishyira kuri uyu wa 8 Werurwe 2022, ubwo hajyaga hanze amashusho bari kumwe babyina ingwatira ndetse banyuzamo bagasomana.

Mbabazi Shadia asanzwe ari umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh babanaga nk’umugabo n’umugore, batandukanye mu 2016 ubwo bemeranyaga ko buri wese aca ukwe.

Shaddy Boo niwe mwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda kuko kuri Instagram yamaze kuzuza miliyoni imwe y’abamukurikira kuri uru rubuga bitarakorwa n’undi mu Rwanda.

Hari amakuru ko Shaddyboo amaze iminsi atemberera mu gihugu cya Kenya, aho ngo aba agiye kureba uwamutwariye umutima nawe akamwihebera.

Kuva yatandukana na Meddy Saleh ni ubwa mbere Shaddyboo yeruye agashyira hanze amakuru y’urukundo rwe rushya, gusa hagendaga hahwihwiswa amakuru y’abasore batandukanye baba bari mu rukundo ariko nawe akaryumaho.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

3 Comments

Popular Posts

Exit mobile version