Ikipe ya Senegal ni yo ubu ikomeye kurusha izindi muri Africa nyuma yo gutwara igikombe cy’Ibihugu itsinze Misiri kuri penaliti 4-2, Sadio Mané ni we wateye iya nyuma, yari yahushije indi mu mukino hagati aba afashije ikipe gutsinda irushanwa.
Sadio Mané w’imyaka 29 y’amavuko benshi bemeza ko ari umurwanashyaka ku ikipe ya Senegal ndetse wayitabaye ahakomeye
Ni cyo gikombe cya mbere Senegal itwaye mu mateka nubwo yageze ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri mbere y’ubu (2002 na 2019).
Misiri ya Mohamed Salah yabanje kugora Senegal irugarira karahava mu minota 90 y’umukino ndetse no mu yindi 30 y’inyongera.
Ikipe ya Misiri yari yizeye cyane ko bigeze kuri penaliti ishobora gutwara igikombe nyuma y’uko umunyezamu wayo Gabaski yakomeje kugaragaza ko ari umuhanga mu kuvanamo imipira ya penaliti, yabikoze Misiri ivanamo Cote d’Ivoire ndetse abisubiramo Misiri ivanamo Cameroon muri ½.
Senegal yacungiraga ku bushobozi bw’umukinnyi ku giti cye, kuva mu izamu kugera kuri Sadio Mané ni amazina azwi mu makipe y’ibigugu i Burayi.
Zari impaka zigoye gusobanura ku bakinnyi babiri ba Liverpool, Salah na Sadio, gusa nyuma y’iminota 120 y’umukino kamarampaka yari penaliti.
Senagal niyo yabanje gutera Kalidou Koulibaly ukinira Napoli mu Butaliyani ayitera neza ijyamo, gusa umunyezamu Gabaski wa Misiri yari yayikurikiye.
Misiri yagiye ku gitutu ubwo Mohamed Abdelmonem yatera penaliti igafa igiti cy’izamu. Gusa Gabaski yagaruye Misiri mu mukino akuramo penaliti ya Bouna Sarr wa Senegal.
Ibyago bya Misiri n’amahirwe ya Senegal byavuye kuri Mohanad Lasheen wateye penaliti, umunyezamu Edouard Mendy urinda izamu rya Chelsea akayikuramo.
Sadio Mané wari uhanzwe amaso n’isi ni we wateye penaliti ya nyuma ya Senegal akosora ikosa yari yakoze mbere ubwo yabonaga penaliti akayihusha, kuri iyi nshuro yahise ayinjiza, impundu kuri Stade ya Olembe i Yaounde ziravuga, abafana ba Senaegal barara bacinya umudiho.
Uyu mukinnyi Sadio Mané benshi bafata nk’uwafashije cyane ikipe ye akayiremamo icyizere ni we watowe nk’umukinnyi w’irushanwa, Umunyezamu Mendy aba umurinzi w’izamu w’irushanwa ndetse na Aboubacar Vincent wa Cameroon watowe nka rutahizamu w’irushanwa.
Senegal n’ubundi ifite urubanza na Misiri, muri Werurwe 2022 zigomba gukina imikino ibiri izitwara neza ni yo iziyunga n’izindi zizahagararira Africa mu Gikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru kizabera muri Qatar.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.