Umwana wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rwamagana Poresitanti (GS Rwamagana Protestant) riherereye mu Murenge wa Kigabiro, Akagari ka Sibagire mu Karere ka Rwamgana, yandikiye ibaruwa umwarimu we Rwamiheto Innocent, amusaba ubufasha bwo kumugurira inkweto kuko yari asanzwe yambara iza mugenzi we none akaba yari agiye iwabo.
Mu ibaruwa yanditswe n’uwo mwana, amakuru avuga ko yanditswe mu kwezi kwa Ugushyingo, 2021 ubwo biteguraga gusoza amasomo ngo bajye mu kiruhuko.
Muri iyo baruwa agira ati “Mwarimu ndabizi ko ntacyo utankorera ugifite gusa noneho uyu munsi nkwandikiye urwandiko kubera ko noneho byandenze. Ndakwinginze ngo umpe ubufasha bw’inkweto kubera ko umuntu twambaranaga agiye iwabo.”
Mu ibaruwa y’uwo munyeshuri agerageza gusobanurira mwarimu ko asanzwe aba mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe bityo ko umuryango we ubayeho nabi kandi nta bushobozi afite ndetse ko mu kumwandikira atagamije kumutekera umutwe.
UMUSEKE wavuganye na Mwarimu Rwamiheto bivugwa ko yandikiwe ibaruwa, maze yemeza ko ubwo na we yabonaga ibaruwa yatunguwe gusa kuko yari azi imbereho yemera kumufasha.
Ati “Twari dusanzwe tuganira kuko nahageze yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, umunsi umwe nkabona arigunze ari wenyine, nkamuhamagara nkamubabaza nti ‘bite byawe’, ni ikihe kibazo ufite? Arambwira ngo umukecuru tubana nta kintu abasha, mushiki wange na we yabyariye mu rugo, mubajije niba mu ishuri bigenda arambwira ngo biragenda ariko gake kuko nta makaye aba afite, numva ambwira ibintu bitandukanye, ‘ndamubwira ngo jya wihangana,’ ndamwihanganisha bisanzwe.”
Uyu mwarimu yabanje gukeka ko uyu mwana w’umunyeshuri yaba ashaka kumutekera imitwe kuko yari mushya kuri icyo kigo ariko aza kubaza bagenzi be asanga abayeho mu mibereho mibi maze amubwira ko mu gihe yajya agira ikibazo yajya amubwira.
Yavuze ko mu Gushyingo 2021, igihe kimwe bavuye mu kiruhuko cya saa yine (10h00 a.m), ari bwo yamuzaniye ibaruwa amusaba ubufasha.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.