Umusirikare mukuru mu ngabo za FARDC yaguye mu mirwano yabereye muri Teritwari ya Rutshuru yabaye hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba z’abahoze ari abarwanyi ba M23.
Colonel wa FARDC yaguye mu mirwano yabahuje n’abarwanyi ba M23
Iyi mirwano yabaye kuva ku wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2022, yatangiye isaa yine z’ijoro ahitwa Nyesisi, ni mu birometero bicye uvuye ku kigo cya Gisirikare cya Rumangabo muri Gurupema ya Kisigari.
Abasirikare 10 ba Leta ya Congo barimo Colonel baguye muri iyi mirwano nk’uko byemejwe n’igisirikare cya Leta.
Col Dume wayoboraga ingabo za FARDC muri kariya gace yaguye muri biriya bitero byumvikanyemo imbunda zikaze ku mpande zombi.
Abaturage bo mu bice byabereyemo guhangana kw’ingabo za FARDC na M23 batangiye guhunga nk’uko ACTUALITE.CD yabitangaje.
Kuva mu mwaka ushize wa 2021, abarwanyi ba M23 bakomeje kuvugwaho kugaba ibitero muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru.
Colonel Muhindo Lwanzo Rams, Umuyobozi muri teritwari ya Rutshuru yemeje ko ibirindiro bya FARDC i Nyesisi byatewe na M23, bihitana abasirikare 10 ba Leta abandi barakomereka.
Umutwe wa M23 ntago uratangaza kuri ibi bitero bishya ushinjwa kugaba ku ngabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.