Ahagana saa kumi n’igice kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 witwa Nyirabaziki Christine bakunze kwita Mariya yasanzwe amanitse mu mugozi bicyekwa ko yiyahuye mu Kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.
Umukobwa yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uyu mukobwa yabonywe n’umuntu watundaga amabuye yo kubaka mu nzu yo hanze arebye asanga yapfuye amanitse mu mugozi.
Uyu mukobwa yabaga kwa Muramu we, ibyabaye nta muntu n’umwe wari uri muri urwo rugo kubera ko bari bagiye ku bitaro kubyara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Shagasha, Uwizeye Andre yahamrije UMUSEKE aya makuru.
Ati “Byabaye ku mugoroba saa kumi n’igice, nibwo Umuyobozi w’Umudugudu yampamagaye ambwira ko hari umuturanyi wagiye muri urwo rugo asanga uwo mukobwa amanitse mu mugozi.”
Akomeza avuga ko muri urwo rugo” Nta wundi muntu wari uhari kuko mukuru we yagiye kubyara, umugabo wo muri urwo rugo yari yagiye mu kazi akora kuko ni umumotari.”
Ntago haramenyekana impamvu nyamukuru yabiteye, umurambo wahise ujyanwa kwa muganga.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.