Kuri uyu wa 27 Mutarama, 2022 mu Kagari ka Kangazi mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, umukobwa yagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye ahita apfa.
Akarere ka Rusizi mu ibara ritukura
Ibi byabaye ku saha ya saa tanu z’amanywa mu Mudugudu wa Rusunyu aho uyu mukobwa witwa Uzayisenga Dative w’imyaka 26 y’amavuko yagwiriwe n’ikirombe ahita yitaba Imana.
Ababonye iby’iyi mpanuka babwiye UMUSEKE ko ubwo bari mu kazi bumvise iki kirombe gitangiye kuriduka bavamo biruka.
Ubuyobozi bw’Akagali ka Kangazi bwabwiye UMUSEKE ko ubwo iki kirombe gicukurwamo amabuye yo kubaka cyatangiraga kuriduka, abakozi bakivuyemo biruka kubw’amahirwe macye Uzayisenga kiramugwira.
SEDO w’Akagali ka Kangazi, Riziki Marie Chantal yagize ati “Ayo makuru niyo, byabaye saa tanu, Uzayisenga Dative w’imyaka 26 yari umukozi usanzwe akoramo, yari mu kazi n’abandi bumva gitangiye kuriduka, amakuru twahawe cyatangiye kuriduka abandi bariruka asigaramo kiramugwira.”
Abaturiye ibirombe bicukurwamo amabuye byo muri ako Kagali bavuga ko mu gihe cy’imyaka itatu bimaze, abantu batatu kuhaburira ubuzima.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.