Amakuru aheruka

Rusizi: Fuso yakandagiye umusore ahita apfa

Published on

Mu masaa munani n’igice kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari iturutse mu bice bya Giheke ipakiye amatafari yakandagiye umusore wari wayuriye shoferi atabizi ahita apfa.

Iyi Fuso yari itwaye amatafari niyo yakandagiye uyu musore ahita apfa

Iyo Fuso yari itwawe n’umushoferi witwa Mbarushimana Emmanuel, yavuze ko ubwo yari ageze  mu Mujyi wa Kamembe atamenye ko hari umuntu wari wuriye ari hejuru y’amatafari .

SSP Irere René umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yabwiye UMUSEKE ko uwapfuye ari umusore witwa Rukundo Jean Marie w’imyaka 24.

Yavuze ko umushoferi w’iyi modoka yatangaje ko atari azi ko uyu musore yuriye hejuru y’amatafari.

Ati “Agiye kumva yumva akandagiye ikintu agiye kureba ngo asanga n’umuntu wamanukaga ipine ry’inyuma ry’ibumoso riramukandagira.”

Yakomeje agira ati “Ntago ndamenya icyo yari asanzwe akora ariko ikigaragara ni uko ari nka rifuti yashakaga ariko ntiyayisaba mu buryo yakagombye kuyisabamo, shoferi akubwira ko yayigiye hejuru ntiyabimenya muri icyo gihe yararimo apandura ageze iyo ajya nibwo yamukandagiye.”

Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Gihundwe mu gihe hagikorwa iperereza no kwisuganya k’umuryango kugira ngo ujye gushyingura nyakwigendera.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Rusizi

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version