Imbangukiragutabara yo ku Bitaro bya Mibirizi yari itwawe na Niyonzima Etienne w’imyaka 40 yakoze impanuka ubwo yagonganaga na Niyobuhungiro Jean Pierre w’imyaka 24 wari utwaye igare, uyu ahita yitaba Imana.
Polisi ivuga ko umunyegare yasanze Ambukance mu mukono wayo iramugonga
Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa kumi za mu gitondo, cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe 2022, ibera mu Murenge wa wa Kamembe mu Kagari ka Mashangi mu Mudugudu wa Kadasomwa.
Amakuru avuga ko iyi Mbagukiragutabara yari itwaye abandi abarwayi mu Karere ka Huye ku Bitaro bya Kaminuza ya Butare harimo n’ uwagombaga kubagwa na muganga.
Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka yatewe n’umunyegare wari ufite umuvudo maze akananirwa kugenzura, niko kugonga Imbangukiragutabara.
SSP Irere yagize ati “Ubundi Polisi iyo igiye gusuzuma iba itangiye iperereza ariko ikigaragara ni uko umunyonzi wamanukaga yataye umuhanda we asanga Ambulance mu ruhande rwayo, birashoboka ko yaba yirukankaga, bikamunanira kugenzura umuvuduko, akajya mu muhanda w’iyo Ambulance.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.