Amakuru aheruka

Ruhango: Yasabye inzoga umuturanyi ayibuze aramukubita arapfa

Published on

Ubuyobozi bw’Umurenge bwa Mwendo mu Karere ka Ruhango buravuga ko Mbanzabigwi Jean Claude w’imyaka 44 y’amavuko yasabwe inzoga y’urwagwa n’uwitwa Niyomigabo François ayibuze afata tablette ayimukubita mu mutwe ajyanwa kwa muganga ahita apfa.

Ibiro by’Akarere ka Ruhango

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert yavuze ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Nyabibugu, akavuga ko mbere y’uko nyakwigendera apfa yajyanywe mu Bitaro by’i Gitwe.

Mu Bitaro bya Gitwe byananiranye ahabwa transfert imujyana mu Bitaro bikuru bya CHUB ari naho yaguye.

Ati ‘‘Uwo yasabaga inzoga yasanze ntayo afite, ayibuze biramurakaza afata tablette ayimukubita mu mutwe.”

Niyomugabo François ukekwaho iki cyaha, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Mujyi wa Ruhango.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

2 Comments

Popular Posts

Exit mobile version