Amakuru aheruka

Rubavu: urubyiruuko ryahawe ubutumwa bwo kwirinda SIDA

Published on

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya virusi itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima [RBC], Dr. Basile Ikuzo, yagaragaje ko kuba hari ubwandu bushya bwa SIDA bugaragara mu rubyiruko ariko cyane cyane mu bangavu, biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’ikigare.

Ibi yabigarutseho mu mpera z’icyumeru gishize mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya virusi itera SIDA, cyabereye mu Ntara y’ Iburengerazuba, Akarere ka Rubavu cyabanjirijwe na siporo rusange, cyateguwe ku bufatanye n’Umuryango wita ku Buzima, AIDS HealthCare Foundation (AHF Rwanda).

Dr. Ikuzo yagaragaje ko hari uburyo bwinshi buri gukoreshwa ngo urubyiruko ruhugurwe ku bijyanye no kwirinda virusi itera SIDA.

Yagize ati “Tugerageza gusanga urubyiruko mu mashuri n’ahandi hashoboka hose, tugakora ubwo bukangurambaga, tukabasanga ku mbuga babonekeraho nka za Twitter na YouTube ndetse n’abagira kwitinya tukabegereza serivisi ku buryo bazibona ku buryo buborohereye.”

Umwe mu rubyiruko wasobanukiwe akamaro ko kwirinda, Esther Uwase, yavuze ko bisaba kubanza kumvikana n’umuntu mbere y’uko mubonana ku buryo mu gihe yanze ko mwikingira mushobora no kubireka kuko kwirinda ari ingenzi.

Umujyi wa Gisenyi uhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni umujyi urangwamo n’ibikorwa by’ubushabitsi byinshi n’urujya n’uruza rw’abantu, ku buryo hashobora kuba ibyago byinshi by’uko abantu bandura virusi itera SIDA mu buryo bworoshye.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste, yavuze ko badatewe impungenge n’ubwinshi bw’ibihakorerwa kuko batanga serivisi nyinshi zirimo ubukangurambaga, serivisi zo kwita ku bafite ubwandu bwa SIDA, gutanga udukingirizo ku baturage, kwipimisha ku babishaka kugira ngo abantu barusheho kwirinda n’ubujyanama kandi bikaba bihoraho.

Umuyobozi w’Umuryango wita ku Buzima, AIDS HealthCare Foundation (AHF Rwanda) Dr Rangira Lambert, yavuze ko bizeye ko ubutumwa bwatanzwe buzafasha benshi, cyane cyane abakiri bato ari naho ubwandu bwiganje.

Ati “SIDA ntaho yagiye, mu minsi yashize ubwandu bwagiye bwiyongera mu bafite imyaka mito, bikajyana n’ubukangurambaga budafite imbaraga akaba ariyo mpamvu tugiye gufatanya na Minisiteri y’Ubuzima, mu gutangira gukora ubwimbitse ku buryo n’abadafite amakuru ahamye bazongererwa ubumenyi.”

U Rwanda rufite intego y’uko bitarenze mu 2030, ruzaba ruri mu bihugu byatsinsuye iki cyorezo mu baturage. Bivuze ko hatazaba hakiboneka abantu bafite ibyuririzi.

Mu ntego zarwo kandi harimo ko 95% by’abazaba bafite virusi itera SIDA mu 2030, bazaba bazi neza uko bahagaze, muri bo kandi 95% bagomba kuzaba bari ku miti, ndetse na 95% by’abazaba bari ku miti bazaba bagabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, nta byuririzi.

Ubutumwa bwo kwirinda SIDA bwatangiwe muri siporo rusange

Habanje gukorwa siporo nka kimwe mu bikorwa bikurura urubyiruko

Meya wa Rubavu, Mulindwa Augustin ari mu bitabiriye ubu bukangurambaga

 

Muri ubu bukangurambaga hatanzwe udukingirizo ndetse ababishaka bipimisha virusi itera SIDA

 

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version