Amakuru aheruka

Rubavu: Polisi yataye muri yombi abagabo babiri batoboye inzu y’umuturage

Published on

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, yafashe abasore 2 batoboye inzu y’umuturage witwa Uwineza Johnson bamwiba ibikoresho byo mu nzu bitandukanye birimo televiziyo , mudasobwa na teremusi 2.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Werurwe 2022  mu Murenge wa Gisenyi, Umudugudu wa Mbugangari.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi  yavuze ko aba bafashwe ari Mazimpaka  Eric na Hakizimana Aphrodi,s bafashwe mu ijoro barimo kwiba umuturage, nyuma yaho atanze amakuru kuri Polisi ko yatewe n’abajura.
Yagize ati “Ahagana saa kumi z’ijoro abajura babiri batoboye inzu ya Uwineza barinjira batangira kwiba ibikoresho byo mu nzu bakajya babihereza abandi bari basigaye inyuma , nyir’urug  yahise abumva niko guhamagara Polisi ko yatewe n’abajura, Polisi ifatanije ni izindi nzego z’umutekano yahise itabara bwangu ifata abo bajura n’ibikoresho bari bibye gusa abasigaye inyuma bahise biruka baracyashakishwa.”
SP Karekezi yavuze ko ikibazo cy’ubujura butobora amazu kimaze iminsi muri aka Karere agira inama abajura kubireka kuko inzego z’umutekanpo zifatanije n’abaturage zagihagurukiye.
Yagize ati “Turagira inama abantu bose bafite ingeso mbi y’ubujura kubireka kuko Polisi ifatanije n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bahugurukiye gufata abajura bakabiryozwa, kera byajyaga bavuga ngo iminsi y’umujura ni 40 ariko ubu siko bimeze ubu wiba rimwe ugahita ufatwa.”
Yaboneyeho umwanya wo gukangurira abaturage kutirara bagashyira ingufu mu gukora amarondo bagamije kwibungabungira umutekano, yanabasabye kandi kujya bahanahana amakuru vuba yaho bumvise ubujura kugira Polisi ibatabare bwangu.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, kugira bakurikiranwe n’amategeko hanyuma ibikoresho bisubizwa nyirabyo.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP

NKURUNZIZA RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version