Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, ku wa gatandatu tariki ya 12 Werurwe, yafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba ibintu bitandukanye, n’amafaranga ibihumbi 350.000 y’u Rwanda by’uwitwa Masimiliano Caldato ukomoka mu Butariyani.
Abafatiwe aho ubu bujura bwakorewe mu Kagali ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, ni Kadafi Manisure, Justin Nkusi, na Jean Paul Mugabo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bagabo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe.
Yagize Ari “kuwa Gatandatu Masimiliano yahamagaye Polisi ayibwira ko yibwe ubwo yari mu kabari kitwa El Classico kari mu Murenge wa Nyamyumba, ariko ko hari abantu bari kumuhamagara bamwaka amafaranga ngo bamusubize ibintu bye yibwe.”
SP Karekezi yihanangirije abantu bose bafite ingeso yo kwiba ko babireka, ko nta cyiza kibivamo uretse gufatwa ugafungwa gusa. Abagira inama yo gushaka indi mirimo bakora aho kwishora mu byaha.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.