Nyuma y’uko bamwe mu bashumba bavuga ko bafatanyije na Apotre Dr Paul Gitwaza gushinga umuryango Authentic Word Ministries/ Zion Temple Celebration Center, bamwandikiye bamweguza, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwatesheje agaciro iki cyemezo.
Gitwaza bamweguje, RGB ibiburizamo
Inyadiko yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yatesheje agaciro icyemezo cyafashwe n’abashumba batandatu bo mu Itorero rya Zion Temple bari bandikiye Dr Paul Gitwaza bamuhagarika mu nshingano zose afite muri iri torero.
Iki cyemezo cya RGB cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, kivuga ko hashingiwe ku ngingo ya 19 y’Itegeko ryo muri 2018 rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere ndetse n’amategeko shingiro y’umuryango Authentic Word Ministries/ Zion Temple Celebration Center, kiriya cyemezo cyafashwe na bariya bashumba kidafite agaciro.
Ingingo ya mbere y’iki cyemezo itesha agaciro kiriya cya bariya bantu bavuga ko bagize inama y’abashinze Umuryango Authentic Word Ministries/ Zion Temple Celebration Center, igira iti “Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite kuko mutari mu nteko rusange ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo.”
Naho ingingo ya kabiri ikagira iti “Mugomba guhagaruka ibikorwa byo kwihesha ububasha mudafite n’ibindi byose bishobora guteza umutekano mucye mu bunyamuryango n’abakristo ba Authentic Word Ministries/ Zion Temple Celebration Center.”
Ibaruwa yahagarikaga Apotre Dr Paul Gitwaza, yanditswe tariki 14 Gashyantare 2022, yavugaga ibyo bariya bavuga ko bafatanyije n’uyu mushumba gushinga iri torero, bamushinja birimo kuryigarurira, kunyerezo umutungo waryo no kuwusahura akawujyana hanze y’igihugu.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.