Amakuru aheruka

Rev. Past Nzabonimpa Canisius yitabye Imana bitunguranye

Published on

Rev Past Nzabonimpa Canisus wo mu Itorero rya ADEPR wari waragiye mu kiruhuko cy’izabukuru yitabye Imana bitunguranye ubwo yari yagiye mu rugendo rw’ivugabutumwa nk’uko byemejwe n’abo mu muryango we.

Rev. Past Nzabonimpa Canisius yaguye mu murimo w’ivugabutumwa

Rev. Past Nzabonimpa Canisius azwi mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda no mu mahanga ya kure, azwi kandi ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube aho yakundaga gucisha ubutumwa bwiza.

Umwe mu bana be witwa Iyoyavuze Sifa yabwiye UMUSEKE ko yaguye mu rugendo rw’ivugabutumwa ngo yavuye mu rugo atarwaye batungurwa no kumva ko yitabye Imana.

Yagize ati “Mu rugo ni i Gihundwe, Papa yatabarutse, yaguye mu ivugabutumwa i Gisenyi, yagiye agiye kubwiriza, yavuye mu rugo ari muzima.”

Yakomeje avuga ko aho yari yaraye hari abapasiteri bagenzi be, ati “Mu cyumba yari yarayemo barakinguye biranga, bahamagaye RIB basanga umugeni yitahiye.”

Uyu mwana wa Rev. Past Nzabonimpa avuga ko hari amagambo batazibagirwa yakundaga kubabwira nk’abana be.

Ati “Bana banjye mwakira mwakena ntimuzabure kubaha Imana yanjye ntawundi murage mfite nzabaha
uretse kuyubaha.”

Rev Past Nzabonimpa yaboneye izuba mu Karere ka Nyamasheke mu 1957. Yashakanye na Mukarugina Stephanie, babyarana abana 10 barimo Bikorimana Emmanuel uzwi nka Bikem mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana na Sengurebe Joël nyiri Iyobokamana TV.

Uyu mushumba yari amaze igihe ashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu Itorero rya ADEPR i Gihundwe. Yabaye Umuyobozi wa Paruwase zitandukanye muri ADEPR zirimo iya Ntura, Bigutu, Rwahi na Gihundwe mu Karere ka Rusizi mu rwahoze ari Ururembo rw’Iburengerazuba.

Abo mu muryango we bavuga ko hataramenyekana umunsi wo kumushyingura.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/RUSIZI

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version