Igitero gishya cy’inyeshyamba za CODECO mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mutarama 2022, cyiciwemo abasivili 11 hakomereka abagera ku 1o muri Teritwari ya Irimu muri Ituri.
Umuyobozi wa Sheferi ya Baboa Bakoe, yabwiye 7 SUR7.CD ko izi nyeshyamba zishe aba basivili mu giturage cya Kokonyange nyuma yo gucunga ko nta ngabo za Leta zari muri ako gace.
Jonas Lemi Zorabo yahamije ko abantu 11 bishwe n’iki gitero mu gihe abagera ku 10 bakomeretse bikabije.
Yagize ati“Biciwe mu giturage cya Kokonyange, iki gitero cyakozwe n’inyeshyamba za CODECO n’abo bafatanyije ba FPIC, bacunze nta ngabo za FARDC zari muri iki giturage.”
Yakomeje avuga ko ubwo FARDC yatabaraga izi nyeshyamba zahise zihunga, abaturage bari guhamagarwa ngo basubire mu ngo zabo.
Teritwari ya Irumu ni imwe mu yibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba mu Ntara ya Ituri yiganjemo imitwe y’inyeshyamba z’aba congomani n’indi ituruka ikomoka muri Uganda.
Ingabo za Leta ya Congo, FARDC na UPDF za Uganda bari gukora Oresiyo yiswe Ushuuja yo guhashya imitwe y’iterabwoba muri Kivu y’Amajyaruguru no mu Ntara ya Ituri.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.