Urwego rw’Iterambere, RDB, rwahagaritse Hilltop Hotel and Country Club mu gihe cy’ukwezi nyuma y’uko hagaragajwe amakuru ashinja icyo kigo kurangwa n’imyitwarire mibi mu bihe bya Tour du Rwanda.
RDB yihanangirije hoteli n’ibindi bigo by’ubukerarugendo birenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 (Archives)
RDB ibitangaje nyuma y’aho nabwo ku wa 01 Werurwe, 2022 iciye amande iki kigo angana n’ibihumbi 300frw.
Icyo gihe yavugaga ko byakozwe ukugira ngo amakosa yakozwe atazasubira, yongera kwibutsa abashoramari bari mu rwego rwo kwakira abantu ko ari inshingano zabo.
Mu itangazo uru rwego rwacishije kuri twitter kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2022, ruvuga ko icyemezo cyafashwe nyuma yaho abantu batandukanye binubiye isuku n’imitangire ya serivisi y’iki kigo ihutaza amabwiriza ajyanye n’ubukerarugendo.
Ryagize riti “Hoteli ifunzwe mu gihe cy’ukwezi kugeza ubwo abashinzwe ubugenzuzi bazabona ko yubahirije ibisabwa kugira ngo ikomorerwe.”
RDB yizeza abakerarugendo ndetse n’abandi bakirwa ko amabwiriza azakomeza kubahirizwa kandi ko mu gihe hagaragaye aho atubahirijwe hari ibihano biteganyijwe.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.