Amakuru aheruka

RDB yafunze Hilltop Hotel ukwezi idakora, mbere yari yanaciwe Frw 300,000

Published on

Urwego rw’Iterambere, RDB, rwahagaritse Hilltop Hotel and Country Club  mu gihe cy’ukwezi  nyuma y’uko hagaragajwe amakuru ashinja icyo kigo kurangwa n’imyitwarire mibi mu bihe bya Tour du Rwanda.

RDB yihanangirije hoteli n’ibindi bigo by’ubukerarugendo birenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 (Archives)

RDB ibitangaje nyuma y’aho nabwo ku wa  01 Werurwe, 2022 iciye amande iki kigo angana n’ibihumbi 300frw.

Icyo gihe yavugaga ko byakozwe  ukugira ngo amakosa yakozwe atazasubira, yongera kwibutsa abashoramari bari mu rwego rwo kwakira abantu ko ari inshingano zabo.

Mu itangazo uru rwego rwacishije kuri twitter kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2022, ruvuga ko icyemezo cyafashwe nyuma yaho abantu batandukanye binubiye isuku n’imitangire ya serivisi y’iki kigo ihutaza amabwiriza ajyanye n’ubukerarugendo.

Ryagize riti “Hoteli ifunzwe mu gihe cy’ukwezi kugeza ubwo abashinzwe ubugenzuzi bazabona ko yubahirije ibisabwa kugira ngo ikomorerwe.”

RDB yizeza abakerarugendo ndetse n’abandi bakirwa ko amabwiriza azakomeza kubahirizwa kandi ko mu gihe hagaragaye aho atubahirijwe hari ibihano biteganyijwe.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/bendixen-wakinnye-tour-du-rwanda-2020-yanenze-hoteli-yacumbitsemo-i-kigali.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

3 Comments

Popular Posts

Exit mobile version