Rayon Sports yasinyishije Rutahizamu mushya ukomoka muri Uganda, Musa Esenu amasezerano y’imyaka ibiri.
Musa Esenu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri
Uyu mukinnyi w’imyaka 26, yakiniraga ikipe ya Bul FC y’iwabo muri Uganda aho yasoje imikino ibanza ya shampiyona ari we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi aho afite ibitego 8.
Yitezweho kuzahura ubusatirizi bwa Rayon Sports, nyuma y’uko ashyize umukono ku masezerano y’imyaka 2 yo gukinira iyi kipe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022.
Rayon Sports yari yazanye ba rutahizamu 2, umunya-Cameroun, Maël Dindjeke wakiniraga ikipe ya PWD of Bamenda na Cedric ukomoka muri Nigeria, bakaba bakoraga igeragezwa guhera tariki ya 20 Mutarama 2022 bombi baratsinzwe bagomba gusubira iwabo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.