Amakuru aheruka

Rayon Sports yatumbagije itike ku mukino wa Kiyovu Sports

Published on

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira ku mukino iyi kipe izakiramo ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu, ni ibiciro byatunguye abakunzi b’umupira w’amaguru kuko bitari bimenyerewe muri Shampiyona y’u Rwanda.

Kiyovu Sports yambariye urugamba rwa Shampiyona

Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa 15:OO.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022 nibwo ikipe ya Rayon Sports yashyize ibiciro hanze byo kwinjira kuri uyu mukino, n’ibiciro byakangaranyije benshi bibaza impamvu Rayon Sports yatumbagije ibiciro hanze ifaranga ari ingume.

Ni ibiciro bitari bimenyerewe ku bibuga mu Rwanda by’umwihariko muri ibi bihe ibiciro ku isoko byatumbagiye.

Nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, kwinjira kuri uyu mukino ku bicara mu myanya y’icyubahiro VIP  bizaba ari ibihumbi 15Frw kuguze tike hakiri kare n’ibihumbi 20Fr ku munsi w’umukino. Mu gihe VVIP ari 25Frw hakiri kare n’ibihumbi 30Frw ku munsi w’umukino.

Abicara ahatwikiriye barishyura ibihumbi 10.000 Frw mu gihe abicara ahasanzwe hadatwikiriye bishyura ibihumbi 3,000Frw hakiri kare na 5000Frw ku munsi w’umukino.

Abakurikira umupira w’amaguru bavuga ko Rayon Sports yahanitse ibiciro mu rwego rwo gutera ubwoba abakunzi ba Kiyovu Sports bakereye urugamba rwa Shampiyona.

Ni umukino uhanzwe amaso y’abakeba nyabo muri Shampiyona nyarwanda, hitezwe kwihorera ku ruhande rwa Kiyovu Sports no kwerekana ko atari insina ngufi imbere ya Rayon Sports.

Abafana ku mpande zombi bakaniye uyu mukino, by’umwihariko aba Kiyovu Sports bavuga ko nta kibazo cya ‘Cash’ bafite, ngo bazishyura Rayon Sports maze bacyure amanota atatu kuko ariyo bashaka.

Ku rundi ruhande bamwe mu bafana ba Rayon Sports bavuga ko n’ubwo ikipe yabo ikeneye amafaranga, yari kugabanya ibiciro bakazabasha kwirebera aho ihagarika umuvuduko wa Kiyovu Sports.

Rayon Sports yamaze gukura amaso ku gikombe cya Shampiyona ntishaka kubura byose yiyemeje gusarura ifaranga rizayifasha gukandira kucy’amahoro.

Abakunzi ba Kiyovu Sports baba ab’imbere mu gihugu no hanze morali ni yose, nyuma yo kwerekana ko ishaka igikombe cya shampiyona ku bubi na bwiza.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatumbagije amafaranga yo kwinjira mu rwego rwo gufatirana abakunzi b’Urucaca basigaye bisuka ku bibuga ku bwinshi baje gushyigikira ikipe yabo.

Guhangana mbere y’umukino kurakomeje hagati y’abakunzi b’amakipe yombi aho buri umwe ari kwivuga imyato.

Kiyovu Sports ifata umwanya wa mbere n’amanota 47 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 35.

Rayon Sports yashyize hanze ibiciro by’umukino uzayihuza na Kiyovu Sports

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version