Kwizera Pierrot usoje amasezerano yari afite muri AS Kigali, yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports yigeze gukinira yavuze ko abafana bahoraga bamusaba kugaruka mu ikipe, ngo yiteguye kongera kubafasha ku mipira y’imiterekano igana mu izamu.
Kwizera Pierrot yasinye imyaka ibiri
Kwizera yaraye agaragaye mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona ubwo AS Kigali yatsindwaga na Etoile de l’Est ibitego 2-0.
Uyu mukinnyi wasoje amasezerano, yari amaze iminsi mu biganiro n’iyi kipe yakiniraga ariko amakuru avuga ko ubuyobozi bwa AS Kigali bwahisemo kumureka nyuma yo kuganira n’umutoza Mike Mutebi.
Mu kiganiro yatanze nyuma yo gusinyira Rayon Sports yavuze ko sewabo Kakonge Pierre yakiniye iyi kipe hambere.
Yagize ati “Ndishimye cyane kugaruka muri Gikundiro.”
Kwizera yavuze ko mu mikino yo kwishyura Rayon Sports ishobora kwitwara neza habayeho ubufatanye bw’abafana n’abayobozi.
Ati “Abafana barambwiraga ngo garuka mu rugo dufatanye, Rayon Sports ni ikipe y’abafana aho unyuze mu mujyi wabavuga ngo turagukumbuye, nanjye Rayon Sports ni ikipe yanjye.”
Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yavuze ko gusinyisha Pierrot byabatwaye imbaraga ariko ngo we yifuzaga kugaruka iwabo.
Ati “Pierrot ntiyaturuhije nawe yifuzaga kugaruka muri Rayons Sports ndashimira abafana batugiriye inama yo kumusinyisha.”
Kwizera waherukaga kwemerera Rayon Sports ko ashobora kuyikinira mu gihe yaba atongereye amasezerano muri AS Kigali, bivugwaho yahawe asaga miliyoni 11Frw.
Muri Nzeri 2019 nibwo Kwizera Pierrot yasinyiye AS Kigali ariko ntiyayikinira mu mwaka wa mbere kubera imvune.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’u Burundi yageze mu Rwanda muri Mutarama 2015, aho yasinyiye Rayon Sports ku masezerano y’umwaka umwe n’igice mu gihe mu mpeshyi ya 2016 yasinye indi myaka ibiri.
Yabaye umukinnyi w’umwaka mu Rwanda mu myaka ibiri ya nyuma akinira Rayon Sports.
Muri Kanama 2018, Kwizera yerekeje muri Al Oruba Sports Club yo muri Oman nyuma y’uko amasezerano ye yari arangiye muri Rayon Sports.
Uretse Kwizere Pierrot amakuru aravuga ko iyi kipe ifite n’abandi bakinnyi bashya bashobora kuyinjiramo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.