Amakuru aheruka

Police Fc yirukanye Ndanda kubera imyitwarire idahwitse

Published on

Ikipe ya Police FC yaseshe amasezerano yari ifitanye n’umutoza wayo w’abazamu Ndizeye Aime Desire uzwi ku izina rya Ndanda ahita ahagarikwa kuri izi nshingano zo gutoza abazamu b’iyi kipe kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje.

Ndizeye Ndanda wari umutoza w’abazamu muri Police FC yirukanywe

Ni mu ibarurwa Ubuyobozi bwa Police FC bwandikiye Ndizeye Aime, kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Werurwe 2022, igashyirwaho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa Police FC,  CIP Obed Bikorimana.

Ndizeye Ndanda yirukanwe na Police FC kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku mikino iyi kipe yakinnye na APR FC, Etoile de l’Est na Kiyovu Sports.

Iyi baruwa isesa amasezerano ya Ndizeye Ndanda, harimo aho gira iti “Dushingiye ku ngingo ya karindwi y’amasezerano yo ku wa 16 Nzeri 2021 wagiranye na Police FC yo kuyibera umutoza w’abazamu, tukwandikiye iyi baruwa nk’integuza yo ku kumenyesha ko amasezerano wagiranye na Police FC asheshwe uhereye tariki ya 22 Werurwe 2022.”

Ikomeza igira iti “Ayo masezerano asheshwe bitewe nuko utubahirije inshingano zawe zivugwa mu ngingo ya kabiri y’amasezerano twavuzwe  haruguru, agace ka gatanu n’akagatandatu. Iyo myitwarire wayigaragaje ku mikino ya APR FC tariki 28 Mutarama, Etoile de l’Est tariki 13 Gashyantare na Kiyovu SC ku wa 20 Gashyantare 2022.”

Ndizeye Aime Desire Ndanda akaba yasabwe guhita ahagarika imirimo ye yo kuba umutoza w’abazamu ba Police FC, ibyo akeneye gusobanuza yabwiwe muri iyi baruwa ko agomba kwegera ubuyobozi mu gihe cy’integuza kizagera tariki 22 Werurwe 2022.

Ndanda yamenyekanye cyane ubwo yari umuzamu wa APR FC, yakiniye kandi ikipe ya St George yo muri Ethiopia ndetse anayibera umutoza w’abazamu.

Muri Police FC havuzwemo umwuka mubi uturuka ku kuba umutoza mukuru Frank Nuttal atajya imbizi n’abatoza bamwungirije bituma afata ibyemezo ku giti cye.

Ndanda atandukanye na Police FC iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 30 ku munsi wa 20 wa shampiyona, irarushwa na APR FC ya mbere amanota 14 na Kiyovu Sports ya kabiri.

Ibaruwa isesa amasezerano ya Ndanda na Police FC

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version