Amakuru aheruka

PNL Day 12: Rayon Sports yaguye miswi na Musanze FC, AS Kigali yatunguwe na Rutsiro FC

Published on

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje, aho yasubukuye ku munsi wa 12, nyuma y’iminsi 15 yari imaze ihagaritswe na Minisiteri ya Siporo, AS Kigali yatunguwe na Rutsiro FC irayitsinda, Rayon Sports yo yacyuye inota rimwe, mu gihe Marine FC yatsinze Derby y’ i Rubavu.

Sugira Erneste arwanira umupira n’umukinnyi wa Rutsiro FC

Mu mukino wabaye mbere y’indi, ugatangira saa sita n’igice z’amanywa (12:30), AS Kigali yatsindiwe mu rugo ibitego bibiri kuri kimwe (2-1), na Rutsiro FC.

Rutsiro FC yabonye igitego cyo mu gice cya mbere kinjijwe na Nkubito Amza, mu gihe Shabani Hussein yatsindiye AS Kigali igitego rukumbi hagati mu gice cya kabiri, mbere y’uko Watanga Jules yaboneye Rutsiro FC igitego cy’intsinzi ku munota wa 82′.

Mu mikino 9 yose As Kigali iheruka gukina muri Shampiyona nta n’umwe yasoje itinjijwe igitego.

Mu wundi mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera i saa cyenda n’igice (15:30′), Rayon Sports yaguye miswi na Musanze FC, mu mukino warangiye ari (0-0).

Ku rundi ruhande, Marines FC yabashije gutsinda ‘Derby’ y’ i Rubavu yatangiye i Saa cyenda zuzuye (15:00) kuri Stade Umuganda ikina na Etincelles FC iyitsinda 1-0. Igitego rukumbi cyatsinzwe na Mugiraneza Froduard ku munota wa 35′.

Marines FC y’umutoza Rwasamanzi Yves yari yaje mu mukino idafite abakinnyi batatu batari bemerewe gukina uyu munsi kubera amakarita ari bo; Ntakirutimana Theotime ukina mu kibuga hagati, Hirwa Jean De Dieu ukina mu mutima w’ubwugarizi na Hakizimana Felicien ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

i Rusizi, Espoir FC yananiwe gutsindira ku kibuga cyayo, aho yanganyije na Etoile de l’est y’ingoma 0-0.

Bavakure Ndekwe Felix wa AS Kigali agerageza gufunga umupira

Gahunda y’imikino y’umunsi wa 12 wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki 15/01/2022

FT Etincelles FC 0-1 Marine FC (Stade Umuganda)
FT AS Kigali 1-2 Rutsiro FC (Stade ya Kigali
FT Rayon Sports FC 0-0 Musanze FC (Stade ya Kigali)
FT Espoir FC 0-0 Etoile de l’Est FC (Stade Rusizi)

Ku Cyumweru tariki 16/01/2022

12:00′ Gorilla FC vs Bugesera FC (Stade ya Kigali)
15:00′ Kiyovu SC vs APR FC ,(Stade ya Kigali)

Ku wa Mbere tariki 17/01/2022

15:00′ Gasogi United vs Gicumbi FC (Stade ya Kigali)
15:00′ Mukura VS&L vs Police FC (Stade Huye)

Urutonde rw’abafite ibitego byinshi:

SHABANI Hussein (AS Kigali) 07
BIGIRIMANA Abedi (Kiyovu SC) 05
OCEN Ben (Musanze FC) 05
ONANA Willy Léandre (Rayon Sports) 05
HAKIZIMANA Muhadjir (Police FC) 04
HASSAN Djibrine (Gasogi United) 04
LAWAL Abubakar ( AS Kigali) 4
MUGUNGA Yves (APR FC) 04
MUHOZI Fred (Espoir FC) 04
NIYIBIZI Ramadhan ( AS Kigali) 04

Kugeza ubu, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 24 mu mikino 11, aho ikurikiwe na APR FC ifite amanota 23 mu mikino 9 kuko ifite ibirarane bibiri.

Imyanya ibiri ya nyuma ku rutonde ifitwe na Etincelles FC imaze gusarura amanota umunani (8) na Gorilla FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota arindwi (7).

 

As Kigali iri mu zihabwa amahirwe yo gutwara igikombe ariko urugendo rukomeje kuyigora

 

Rayon Sports i Musanze ntibyayoroheye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NGABO Mihigo Frank/UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version