Mu ijambo yagejeje ku Nteko y’Ubumwe bw’Uburayi, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yasabye ko igihugu cye kigirwa ikinyamuryango, akaba yavuze ko ubu umuntu wese uri muri Ukraine yiteguye gupfa.
“Mu iyi minsi ntabwo nkimenya uko nsuhuza abantu. Ntabwo navuga ngo umunsi mwiza cyangwa ngo mugire ijoro ryiza, oya, kubera ko kuri bamwe uyu ni wo munsi wabo wa nyuma.
Turi guhura n’ibintu bikomeye cyane, abantu barapfa umunsi ku wundi. Ntekereza ko abo bapfa ari ibitambo by’agaciro, uburenganzira no kwishyira ukizana, no kureshya kw’abantu murimo mwishimira none (yabwiraga Abagize Ubumwe bw’Uburayi).
Guhitamo kuba Abanyaburayi kwa Ukraine ni inzira twiyemeje none. Ndifuza kumva ubutumwa nk’ubu buturutse muri mwe. Ndifuza kumva ko ayo mahitamo ya Ukraine namwe ari yo yanyu.
Ubumwe bw’Uburayi buzakomera kurushaho turi kumwe. Twagaragaje imbaraga zacu, kandi twese turangana. Ku ruhande rwanyu mushobora kutwereka ko muri ku ruhande rwacu, ko mutazigera mudutererana.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.