*Perezida Zelensky wa Ukraine yasabye Putin kwemera bakicarana
Kuri uyu wa Kane nibwo intumwa za Ukraine n’iz’Uburusiya zahuye mu biganiro byo kurangiza intambara aho Ukraine isaba ko ingabo z’Uburusiya zitanga inzira kugira ngo habeho ibikorwa by’ubutabazi.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky
Gusa ibyo biganiro, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko yifuza kubonana imbona nkubone na Perezida Vladimir Putin kuko ngo niyo nzira yonyine yo guhagarika intambara.
Ati “Ntabwo tugaba ibitero ku Burusiya, ndetse ntabwo tubifite mu migambi yacu. Muradushakaho iki? Nimuve ku butaka bwacu.”
Perezida Volodymyr Zelensky yongeyeho ko adashakwa kwicarana na Putin amwitaje muri m 30 nk’uko yabikoze mu biganiro aheruka kugirana na Perezida Emmanuel Macron.
Zelensky yasabye ibihugu by’umuryango wo gutabarana w’Uburayi na America, Nato guha Ukraine indege z’intambara.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.