Connect with us

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Bobby Pittman

Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD), Bobby Pittman, aho ibiganiro by’impande zombi byibanze ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.

 

Bobby Pittman ni umugabo ufite ubunararibonye mu bijyanye n’ishoramari ndetse n’iterambere, by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika. Ari mu bashinzwe ibigo Kapunda Capital na Oath Africa.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse ko “Perezida Kagame yakiriye Bobby Pittman, uri mu bashinze Oath Africa na Kupanda Capital, ndetse akaba ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD).”

Bakomeje bavuga ko “ibiganiro byagarutse ku mahirwe y’ishoramari ari mu gihugu.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite amahirwe y’ishoramari bitewe n’uko ubukungu buzamuka ku muvuduko mwiza, kandi rukaba igihugu gifite umutekano ndetse kitarangwamo ruswa iri ku kigero cyo hejuru.

Kupanda Capital ni ikigo cyigenga gikora ishoramari, kikanatanga ubujyanama ku bijyanye n’uburyo bwo kubaka ndetse no kwagura ibigo by’ubucuruzi muri Afurika.

Iki kigo gitanga ubujyanama ku bigo by’ubucuruzi, bubifasha kwagukira ku masoko yo hirya no hino muri Afurika.

Kinagira kandi uruhare mu gushinga ibigo bishya by’ubucuruzi, hibanzwe cyane ku bigo bihanga udushya ndetse bikaba biri mu nzego zitanga umusaruro mwinshi.

Ku bigo bisanzwe bikora, Kupanda Capital igira uruhare mu kubifasha kwagukira hirya no hino muri Afurika.

Iki kigo kandi kinakora ishoramari mu bindi bigo by’ubucuruzi bifite amahirwe yo kwaguka ndetse no kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’Abanyafurika.

Mu ishoramari ryayo, yibanda ku nzego zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi ndetse na serivisi z’imari. Nk’ubu binyuze mu kigo cya Kupanda Holdings, ku bufatanye na Universal Music Group (UMG), hashinzwe Mdundo, urubuga rufasha mu kumenyekanisha ibihangano nyafurika.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Inkuru Nyamukuru