Amakuru aheruka

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’isaha imwe i Nairobi ahita agaruka i Kigali -AMAFOTO

Published on

Perezida Uhuru Kenyatta mu biro bye i Nairobi yakiriye Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi, uru ruzinduko rw’akanya gato Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro byavugiwemo byatanze umusaruro.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Uhuru

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko bahuriye i Nairobi muri Kenya aho bagiranye ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi n’uw’Akarere muri rusange.

Abakuru b’ibihugu bemeranije gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane hashyirwa imbaraga mu buhahirane.

Perezida Kenyatta avuga ko u Rwanda ari inzira nziza y’ubucuruzi izafasha Kenya mu kohereza no kuvana ibicuruzwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo iherutse guhabwa ikaze mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Kenyatta yashimiye u Rwanda ku ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda kuko bizafasha ubucuruzi ndetse n’imigenderanire y’abatuye ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Kenya usanzwe ari mwiza ku mpande zombi.

Kuri Twitter Perezida Kagame yavuze ko ubu yagarutse i Kigali, ati “Nagize uruzinduko rw’akazi rw’akanya gato ariko rwatanze umusaruro nsura Perezida Uhuru Kenyatta i Nairobi uyu munsi mu gitondo. Ubu nagarutse mu rugo ! Nkunda iyi nzira y’isaha imwe gusa kujya i Nairobi n’indi saha imwe kugaruka i Kigali. Ibiganiro byamaze isaha imwe.”

Perezida Kagame yavuze ko ibi biganiro by’umwanya muto byaganiriwemo iby’ingenzi byose.

Kenya n’u Rwanda bifitanye umubano ugaragara mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho kimwe n’umutekano n’ibindi.

Perezida Kagame asuhuzanya na mugenzi we Uhuru Kenyatta

Perezida Paul Kagame na Perezida Uhuru Kenyatta bagiranye ibiganiro byabereye i Nairobi

Perezida Uhuru Kenyatta asezera mugenzi we Paul Kagame

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version