Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar

Published on

Byitezwe ko Perezida Kagame agomba guhura na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bakaganira ku nzego z’imikoranire ibihugu byombi bisanzwe bifatanyamo.

Umukuru w’Igihugu yageze i Doha mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Qatar n’u Rwanda bisanzwe ari ibihugu by’inshuti, bifitanye imishinga itandukanye igamije iterambere.

Mu mishinga ikomeye ibihugu byombi bifitanye, harimo iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera ndetse n’Ishoramari muri Sosiyete ya RwandAir.

Qatar Airways iri mu biganiro na RwandAir hagamijwe kugura 49% by’imigabane muri iyi sosiyete nyarwanda. Ibiganiro ntibiragana ku musozo ariko impande zombi zivuga ko bikomeje kugenda neza.

RwandAir yatwaye abagenzi 1.037.025 mu mwaka ushize ndetse irateganya gukomeza kuzamura ibikorwa byayo harimo kongera ibyerekezo ku buryo biva kuri 27 bihari hakiyongeraho bitatu bishya.

Iherutse kandi kwakira indege nshya yo mu bwoko bwa Airbus izajya yifashishwa mu ngendo ndende zirimo izo ku mugabane w’u Burayi. Ubu ifite indege 13 zitwara abagenzi n’imwe y’imizigo.

Usibye imigabane muri RwandAir, Qatar yanashoye imari mu mushinga w’iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho ubu imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere igeze kuri 66%.

Muri uyu mushinga, Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%, wose hamwe ufite agaciro ka miliyari $1,3.

Iki kibuga kizahabwa ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere, icyiciro cya kabiri kizaha iki kibuga ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14.

Ku rundi ruhande, Qatar ifite imishinga yo kubaka amahoteli mu Rwanda ku buryo rukomeza kugera ku ntumbero zarwo zo kuba igicumbi mu bukerarugendo.

Perezida Kagame yageze i Doha mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version