Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar

Published on

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025, Perezida Kagame yakiriwe na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza umubano mwiza usanzweho hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ku mugoroba wo ku wa 11 Gashyantare 2025, ni bwo Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar, mu ruzinduko rw’akazi yakirwa n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu, Dr. Ahmad bin Hassen Al-Hammadi, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad.

U Rwanda na Qatar ni ibihugu by’inshuti ndetse bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zigirira umumaro impande zombi.

Ibi bihugu bifatanya mu bijyanye n’umutekano, guteza imbere ishoramari n’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kurwanya ruswa n’ibindi.

Qatar kandi iri gufatanya n’u Rwanda mu ishoramari rijyanye n’ubwikorezi, cyane cyane mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%.

Muri Mutarama 2025, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi biri gukorwa bijyanye n’amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Qatar mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera no kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir, kandi ko ibyinshi bigeze ahashimishije.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, ni bwo Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi muri Qatar, aho yageze ku mugoroba wo ku wa 11 Gashyantare.

Umukuru w’igihugu n’abo bari bajyanye, baherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad.

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version