Perezida Paul Kagame yageze muri Senegal, aho yakiriwe na mugenzi we Macky Sall, kuri uyu wa Kabiri bazataha Stade nshya yitwa Senegal international Stadium iri mu Mujyi wa Diamniadio.
Perezida Paul Kagame ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Dakar
Kagame yahuriye muri Senegal n’Umukuru w’Igihugu cya Turukiya, Recep Tayyeb Erdogan uru mu ruzinduko kuri uyu mugabane na we akazitabira uriya muhango.
Sitade ya Diamniadio izafungurwa kuri uyu wa Kabiri ifite imyanya ibihumbi 50, uretse gukinirwa umupira w’amaguru izajya inaberaho n’indi inyuranye.
Umukino uzayikinirwaho bwa mbere ifungurwa uzahuza abamamaye muri ruhago ya Africa n’abamamaye bakomoka muri Senegal.
Ikibuga cy’iyi Stade kizanakinirwaho umukino Senegal izakiramo Misiri mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi uzaba tariki 28 Werurwe, 2022.
Diamniadio ni Umujyi uri kubakwa muri Km 30 uvuye i Dakar, Perezida Macky Sall ashaka kuhateza imbere cyane mu rwego rw’ibikorwa remezo n’ishoramari mu rwego rwo kuzamura ubukungu bwa Senegal.
Perezida Paul Kagame asuhuzanya na Perezida Macky Sall basanzwe ari inshuti
Perezida Turukiya, Recep Tayyeb Erdogan na we yageze i Dakar avuye i Kinshasa
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.