Amahanga

Perezida Evariste Ndayishimiye agiye kugirira uruzinduko rwa mbere i Burayi

Published on

Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye, ku nshuro ya mbere agiye gukorera uruzinduko rw’akazi ku mugabane w’uburayi, ni nyuma y’uko igihugu cye gikuriweho ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Perezida w’Uburundi, Ndayishimiye Evariste agiye gukorera uruzinduko rwa mbere ku mugabane w’Uburayi.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’Uburundi, kuri uyu wa 15 Gashyantare 2022 byatangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye akorera uruzinduko i Bruxelles aho yitabiriye inama izahuza Abakuru b’Ibihugu bigize imiryango irimo uw’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Uru ruzinduko rwa mbere ku mugabane w’Uburayi , Perezida Ndayishimiye araherekezwa n’umufasha we Angeline Ndayubaha Ndayishimiye.

Iyi nama ya EU na AU igiye kuba ku nshuro ya Gatandatu, izabera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi kuva kuwa 17-18 Gashyantare 2022.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, uherutse gukuraho ibihano wari warafatiye Leta y’Uburundi kuva mu mwaka wa 2016.

Ibihano byari byafashwe harimo guhagarika imfashanyo y’amafaranga ku Burundi, ndetse no guhagarika gutanga amafaranga afasha inzego za Leta.

Ubumwe bw’Uburayi buherutse gutangaza ko bwakiriye neza intambwe Leta y’Uburundi yateye ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu ndetse n’Itegeko Nshinga.

Hateganyijwe ko muri iyi nama hazarebwa uburyo bwimbitse bw’imikoranire n’ubufatanyabikorwa hagati ya Afurika Yunze Ubumwe n’Ubumwe bw’Uburayi.

Abayobozi b’Ibihugu bazaganira ku cyorezo cya Covid-19, imihindagurikire y’ikirere ndetse no kunoza uburyo burambye bwafasha kubona ibisubizo ku mahoro n’umutekano.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version