Amakuru aheruka

Nyuma yo kwiyunga Charly na Nina bagarutse mu muziki bundi bushya

Published on

Itsinda ry’abahanzikazi nyarwanda ryamenyekanye nka Charly na Nina ryahamije ko ryagarutse mu ruhando rwa muzika nyuma y’imyaka ibiri badakorana, ku ikubitiro bategerejwe mu iserukiramuco rizabera i Goma bazahuriramo n’ibyamamare nka Mohombi, Alesh, LS97 Life Song n’abandi.

Charly na Nina basubiranye nyuma y’igihe badakorana umuziki

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Gashyantare 2022, nibwo aba bakobwa bemeje ko bongeye gukorera hamwe nyuma y’igihe badahuza mu muziki, ntibavuze imvano yateye kurambika hasi gukorana bongeye gusubukura.

Benshi mu bakurikira muzika nyarwanda bavuga ko aba bakobwa bitazaborohera kongera gufatisha abakunzi nyuma yo kwisenya.

Hari abavuga ko bashobora kudindira cyangwa gucika intege kuko muzika nyarwanda isigaye irimo abahanzi b’abahanga bakora ibigezweho bitandukanye na mbere.

Umwe mu bakurikira umuziki bya hafi utashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati “Uyu muziki aho ugeze ntukiri ku rwego rwa Charly na Nina rwose !”. Yongera ko “Bagiye gusebera mu bana.”

Hari abavuga ko igaruka rya Charly na Nina ari igikorwa cyiza kuko bafite abakunzi benshi kandi bari barababajwe n’izimira ryabo mu muziki.

Uyu ati ” Ni byiza cyane kandi byadushimishije, ni abahanga kandi barakuze bazi ibyo bakora, twongeye kubaha ikaze.”

N’ubwo biri uko, bagarutse mu kibuga kirimo abahanzikazi bashya b’abahanga barimo Alyn Sano, Ariel Wayz n’abandi bo mu kiragano gishya, hari ababona ko bizaha akazi katoroshye Charly na Nina ko kongera kuba ba kizigenza.

Uyu ati “Nibaze guhatana naba Ariel naba Bwiza, iyi ni 2022 bariya bavuye ku rugerero.”

Hari n’abadatinya kuvuga ko iri tsinda rishobora gukora umuziki ufitanye isano nk’ukorwa na Tom Close, King James, Sendera, Queen Cha na Knowless kuri ubu bisa nko kwanga kuwuvamo.

Uyu mu gutebya kwinshi yagize ati “Uwabaye umusirikare wese akabivamo umuhaye imbunda yakurasa.”

Nta gitangaza kirimo kongera kugaruka mu muziki bagafatisha ariko hari n’amakenga ko bagenda biguru ntege nk’ibyabaye ku matsinda nka Urban Boyz, Active, Just Family n’ayandi.

Rulinda Charlotte wamenyekanye nka Charly na Muhoza Nina wamamaye ku izina rya Nina, bari gukora indirimbo zabo ziri kuri EP (Extended Play) iri gukorwa na Element muri Country Records.

Bavuze ko hari hashize igihe kinini kandi bari bakumbuye abakunzi babo.

Banditse ubutumwa bugira buti “Muraho! Hari hashize igihe, twari tubakumbuye, twizere ko namwe ari uko!”

Babinyujije kuri Instagram kandi basabye abakunzi babo kubahitiramo collabo bifuza ko yasohoka mbere, harimo izakorwa Uganda, Tanzania, RD Congo, Kenya, Burundi, mu Rwanda n’ahandi.

Kuw 06 Gashyantare 2022, aba bahanzikazi bazaririmba muri Amani Festival 2022 izaba ku nshuro ya 8 ikazabera kuri Village Ihusi i Kituku mu mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru.

Charly na Nina bakoranye n’abahanzi banyuranye bo hanze y’u Rwanda nka Big Farious, Geosteady, Orezi, Bebe Cool  n’abandi ba hano mu Rwanda.

Kuva bahagarika gukorana umuziki, Nina niwe wagaragaye mu bikorwa bya muzika kuko muri Nyakanga 2021 yaririmbye mu bitaramo byateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu bukangurambaga bwo kurwanya Ruswa n’Akarengane.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version