Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kamuvunyi B ho mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza ari kumwe n’umuryango we baryamye bumvise inkongi y’umuriro bikekwa ko yatewe n’abantu bataramenyekana hangirika byinshi.
Mufora Erneste watowe nk’ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kamuvunyi B yahiye akiza inyana ye
Mu ijoro rishyira ku wa 13 Mutarama, 2022 ushinzwe umutekano mu Mudugudu witwa Mufora Erneste yabwiye UMUSEKE ko ahagana saa yine z’ijoro aryamye n’umugore n’umwana ndetse na mushiki we, yumvise umwotsi mwishi uturuka mu kiraro cy’inka gishakajwe amabati.
Ati “Navuye i Kigali abaturage barantora bangirira icyizere ku buryo bigoranye kumenya uwantwikiye kuko nta n’uwo twari dufitanye ikibazo.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko mu bindi byahiye harimo imyenda yari mu nzu, matera eshatu, umurasire w’izuba, ibyangobwa (indangamuntu), telephone ebyiri n’ibikoresho byo mu nzu.
Umuriro wahereye mu gisenge mu nzu bari baryamyemo n’umuryango we
Akarere kamenye iki kibazo ndetse iperereza ryaratangiye
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko Mufora Erneste yatwikiwe koko.
Ati “Twarabimenye, habayeho inkongi y’umuriro hagira ibyangirika, na we ashya akaboko atabara inyana ye ariko dushima abaturage batabaye ntashye.
Turi gukorana n’inzego z’umutekano ngo ababikoze babihanirwe, hari abakekwa ariko ntitwabavuga kubera ko iperereza rikomeje.”
Yatwikiwe kubera inshingano ze?
Mayor Ntazinda agira ati “Byashoboka ko bijyanye no kuba akora inshingano y’umutekano akabuza abakora ibyaha, byashoboka ko babikoze kubera iyo mpamvu cyangwa ari ubundi bugizi bwa nabi.”
Mayor yavuze ko uriya muturage afashwa n’inkunga ihabwa Umurenge igafasha abagizweho ingaruka n’ibiza.
Yasabye abaturage kwirinda urugomo, no kwirinda ubugizi bwa nabi kuko bibashyira mu kaga, ufashwe ahanwa by’intangarugero kandi bikagira ingaruka ku muryango we.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.