Mu Mudugudu wa Kinyoni mu kagari ka Gati mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza haravugwa urupfu rw’umwana w’imyaka 6 y’amavuko wasanzwe mu gisimu yapfuye.
Ahagana saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa kabiri taliki ya 01 Werurwe 2022 nibwo hamenyekanye amakuru ko ubwo abana 6 bakiniraga mu gisimu cyaciwe n’inkangu y’amazi bise “Saruhara” aturuka hejuru ku musozi cyagwiriye umwana witwa NIYIBIKORA Jackson w’imyaka 6 y’amavuko ahita apfa
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira Muhoza Alphonse yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yari yagiye gukina mu murima ufite akagezi kateye inkangu ku buryo iyo nkangu yaje kumanuka abana bari gukina maze imugwa hejuru abandi bari kumwe bahita biruka bajya kubivuga.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko nyakwigendera yigaga mu mashuri y’inshuke, umurambo ukaba wakuwemo ujyanwa ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Ubuyobozi bwa hariya bukaba bwasabye kurinda abana icyo ari cyo cyose cyabagirira nabi kandi bagomba kuba maso bakarinda abana babo kuba bajya gukinira ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.