Amakuru aheruka

Nyanza: Umurambo w’umwana w’imyaka 6 wasanzwe mu gisimu

Published on

Mu Mudugudu wa Kinyoni mu kagari ka Gati mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza haravugwa urupfu rw’umwana w’imyaka 6 y’amavuko wasanzwe mu gisimu yapfuye.

Umwana wagwiriwe n’inkangu, yarimo akina n’abandi muri icyo cyobo

Ahagana saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa kabiri taliki ya 01 Werurwe 2022 nibwo  hamenyekanye amakuru ko ubwo abana 6 bakiniraga mu gisimu cyaciwe n’inkangu y’amazi bise “Saruhara” aturuka hejuru ku musozi cyagwiriye umwana witwa NIYIBIKORA Jackson w’imyaka 6 y’amavuko ahita apfa

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira Muhoza Alphonse yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yari yagiye gukina mu murima ufite akagezi kateye inkangu ku buryo iyo nkangu yaje kumanuka abana bari gukina maze imugwa hejuru abandi bari kumwe bahita biruka bajya kubivuga.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko nyakwigendera yigaga mu mashuri y’inshuke, umurambo ukaba wakuwemo ujyanwa  ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ubuyobozi bwa hariya bukaba bwasabye kurinda abana icyo ari cyo cyose cyabagirira nabi kandi bagomba kuba maso bakarinda abana babo kuba bajya gukinira ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version