Mu mudugudu wa Runazi mu kagari ka Rukingiro mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza hari umugabo wakoraga akazi k’ubuyedi umurambo we wasanzwe munsi y’umuhanda.
Akarere ka Nyanza mu ibara ritukura
Uriya mugabo yitwa Ntibategejo Andre w’imyaka 52 y’amavuko umurambo we wasanzwe munsi y’umuhanda, akaba yari amanze imyaka itatu acumbitse mu Murenge wa Busoro, mu Kagari ka Rukingiro, mu Mudugudu wa Gasambu nta muryango yazanye yibanaga yakoraga akazi k’ubuyedi.
Bagenzi be bakoranaga baravuga ko bamusize aho banyweraga inzoga nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba we agasigara mu kabari nyuma ntibamenye igihe yatahiye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko RIB yatangiye iperereza.
Ati “Mu gitondo umurambo we bawusanze ahantu yapfuye RIB yatangiye iperereza kugirango hamenyekane icyaba cyamwishe.”
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umurambo wasanzwe munsi y’umugina muremure ahari gukorwa umuhanda, ukaba wanajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.
Nyakwigendera akaba yavukaga mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Buruhukiro.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.