Inkuru Nyamukuru

Nyanza Nubwo batabona Philippe Hategekimana aburana amaso kumaso bazabona ubutabera

Published on

Nyanza abaturage barishimye kuko uwabahekuye akagira uruhare mu kwica abavandimwe n’ababyeyi yarafashwe agashyikirizwa ubutabera nubwo batamubona amaso kumaso.

Mukagatare Bibiane ko Biguma yashyiraga abantu kumirongo kugirango hatazagira umututsi numwe ubaca murihumye, aho yatondeshanga abakuze ukwabo nabato ukwabo,

Niyitegeka jean baptiste avuga ko mugihe yari umujandarume atanga perime uwamuhanga indangamuntu agasanga ari umututsi yamubwiranga ko yigendera ntayo amuha, ahubwo agize amahirwe akamenya ubwoko bwe.

Jean Baptiste ati”Twishimiye ko Biguma yafaswe agashyikirizwa ubutabera, tukaba twize tudashidikanya ko tuzabona ubutabera cyane ko uwagize uruhare mukumuta muri yombi azamukatira urumwiye ndetse tugahabwa nindishyi zibyacu yasize yagije”.

Niyitegeka Jean Baptiste uhagarariye inyugu zabacitse kwicumu rya Jenoside ya korewe Abatutsi b’iKarama, bavuga ko bizeye ubutabera, cyane ko

Umusozi wa Karama uherereye mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyanza ukaba uri imbere y’umusozi wa Nyamure wiciweho abatutsi bagera ku 22,378, imirambo yabo bayisize ku gasozi kubera ko yari myinshi cyane.

Umusozi wa Nyamure wari uherereye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, komine Ntyazo, Segiteri ya Nyamure muri Selire ya Gatare  uyu  muni ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira, Akagali ka Nyamure mu Mudugudu wa Gatare.

Abatutsi benshi batangiye guhungira ku musozi wa Nyamure kuwa 20/04/1994 ariko bahasanze n’abandi bahageze  mbere yabo.

Bahamaze icyumweru kuko bahabaye kugeza 27/04/1994, akaba ari nayo tariki bagabweho ibitero simusiga hafi ya bose baricwa.

Bahahungiye kubera ko bumvaga Jenoside itazagira ubukana nk’ubwo yagize ndetse bumvaga ari nk’imvururu zizarangira vuba bagasubira iwabo.

Hari kandi benshi bashoboraga guhungira mu gihugu cy’u Burundi cyahanaga imbibi by’umwihariko na Komine Ntyazo, Muyira na Ntongwe. Ikindi bumvaga bibaye ngombwa kwirwanaho byari kuborohera kubera ko bari hejuru y’umusozi aho bashoboraga gukoresha amabuye kandi niko byaje kugenda mu gihe bagabweho ibitero.

CNLG igaragaza ko ku musozi wa Karama hiciwe abatutsi barenga 30.000, imirambo yabo bayisize ku gasozi kubera ko yari myinshi cyane abandi babashyize mu miringoti.

Uwo musozi wari uherereye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, Komini Ntyazo, Segiteri ya Karama ukaba warakoraga ku Maselire ya Kankima na Karuyumbu, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo, Akagali ka Cyotamakara.

Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma ariko wiyise Manier, akurikiranyweho ibyaha byo kurimbura Abatutsi barimo n’uwari Burugumesitiri wa Ntyazo, Narcisse Nyagasaza, Abatutsi bajyanwe mu nkambi ya Nyabubare no ku musozi wa Nyamure.

Ashinjwa kandi kwitabira inama zateguraga Jenoside ndetse zikanayishyira mu bikorwa, ubwicanyi bwabereye kuri ISAR-SONGA ndetse no kujya kuri za Bariyeri zitandukanye zagiye zicirwaho abantu ku itegeko yabaga yatanze.

Biguma kuva tariki 4 Ugushyingo 2024, arimo kuburana ubujurire mu rukiko rwa rubanda rwa Paris, aho biteganyijwe ko ruzarangira tariki 20 Ukuboza 2024.

Safi Emmanuel

 

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version