*Yasobanuye uko yabaye Umuhuza muri ruswa ya miliyari 7Frw
Kuri uyu wa Gatanu Urukiko Rukuru rwaburanishije ubujurire bwa Nyamvumba Robert, yisubiye ku buryo yaburanye mbere ahakana icyaha, avuga ko yijanditse muri Ruswa ndetse asaba imbabazi Perezida Paul Kagame anatakambira Urukiko.
Nyamvumba Robert ubwo yazaga kuburana ubujurire bwe bwambere mu rukiko rukuru yaracungiwe umutekano bikomeye n’abacungagereza
Robert Nyamvumba yari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke, ndetse akatirwa gufungwa imyaka 6 no gutanga ihazabu ya miliyari 21,6Frw,
Saa 10h00 a.m nibwo inteko iburanisha urubanza rwa Nyamvumba yinjiye mu cyumba cy’urukiko, igizwe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko, Ubushinjacyaha muri uru rubanza buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri bashinje bari ku kicyaro cy’Ubushinjacyaha.
Nyamvumba Robert yunganirwa n’abanyamategeko bane, bayobowe na Me Shema Charles Gakuba, Me Sadi Jashi, Me Sebukonoke Innocent na Me Floride Kabasinga aba banyamategeko bamwunganiye bari kuri Gereza ya Nyarugenge, i Mageragere.
Nyamvumba yavuze ko yabaye Umuhuza muri ruswa ya miliyari 7Frw
Ubwo umucamanza yahaga ijambo Nyamvumba Robert ngo asobanure impamvu zatumye ajururira mu Rukiko Rukuru, yavuze ko ahanini byaturutse ku gihano yahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Nzeri 2020 cyo gufungwa imyaka itandatu no gutanga ihazabu ya Miliyari 21,6Frw.
Nyamvumba yabwiye urukiko ko rwamwigirijeho nkana ko n’iyo yamara imyaka 200 yashira atarabona ayo mafaranga.
Ati “Nyakubahwa Perezida ibyo byo ziriya Miliyari z’indishyi naciwe n’Urukiko zo ntazo nabona pe, n’iyo mpamvu ndi hano ntakambira Urukiko kugira ngo murebe uko nagabanyirizwa ibi bihano.’’
Umucamanza yabasabye Nyamvumba Robert gusobanurira Urukiko mu magambo imbabazi asaba uko yakoze icyaha n’ibyo asabira imbabazi.
Nyamvumba Robert yatangiye abwira Umucamanza ko ibyo agiye kuvuga n’ubundi yabivuze no mu nyandiko urukiko rufite.
Ati “Njye nasabye imbabazi Nyakubahwa Perezida wa Repeburika, nzisaba no mu nzego zose naciyemo ubwo zambazaga ku cyaha cya ruswa nakekwagaho n’Ubushinjacyaha.”
Nyamvumba yavuze ko asabye urukiko imbabazi, Abanyarwanda bose bumvise inkuru ye, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwamubajije mu bihe bitandukanye, ndetse n’Ubushinjacyaha bwagiye bumubaza ibibazo bijyanye na Dosiye ye mbere y’uko iregera mu rukiko.
Yabwiye Urukiko ko yishinja ko yabaye umuhuza hagati ya rwiyemezamirimo w’Umunya-Espagne wari watsindiye isoko, witwa Javier Elizalde n’umushoramari witwa Niyomugabo Damascene.
Nyamvumba yavuze ko uyu Niyomugabo Damascene yamusabye ko yazamuhuza na Javier Elizalde wari umaze gutsindira isoko rwa Miliyari 72,9Frw ryo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955,8Km mu bice bitandukanye mu gihugu hose, iryo soko ryagombaga kumara imyaka icyenda y’ingengo y’imari yo kuva 2019/2020 kugeza muri 2027/2028.
Me Shema Gakuba Charles na Me Sadi Jashi basabye ko Nyamvumba ataburanishwa kuko bataraganira kubujurire bwe
Nyamvumba yavuze ko uyu Niyomugabo Damascine yamusabye ko mu gihe Javier Elizalde yazaba abonye iri soko yazamuha 10% (Arenga miliyari 7Frw y’agaciro k’isoko ryose) nk’ishimwe kuko azakurikirana Dosiye ye yo kwishyurwa kugira ngo abone amafaranga mu buryo bwihuse.
Nubwo Nyamvumba yemereye Urukiko ko yahuye na Javier akamwaka ruswa igera kuri Miliyari 7Frw, yagombaga gushyikiriza uwo rwiyemezamirimo Niyomugabo, nta bimenyetso yeretse Urukiko byerekana ko koko Niyomugabo ari we wari wamutumye iyo ruswa, ari na yo mpamvu Ubushinjacyaha butigeze bukurikirana Niyomugabo Damascene, ngo uyu munsi na we abe ari mu Rukiko aburana kuri iyo ruswa yari hagati ya Nyamvumba na Javier Elizalde.
Nyamvumba Robert yabwiye Urukiko ko nk’umuntu wari umukozi wa Minisiteri y’ibikorwa remezo umwanya yagiyeho ashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri, yicuza ko yabaye umuhuza w’uwakaga ruswa Javier Elzalde na we kandi ari umuyobozi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bwatunguwe no kumva ibintu byose Nyamvumba abyegeka kuri Niyomugabo aho kubyishyiraho ngo anasabe imbabazi anemera uruhawe rwe.
Urukiko rwabajije Nyamvumba Robert impamvu yaburanye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahakana ibyaha byose yashinjwaga, avuGA ko yaburanye ahakana ku rwego rwa mbere kubera igihunga bitewe n’igihe yafatiwe cya Guma mu Rugo ya mbere.
Nyamvumba yanavuze ko yatinze kwizera abamwunganira mu mategeko kuko atari abazi, ko atanagize uruhare mu kubashaka, ngo Abanyamategeko be yabashakiwe n’umuryango we.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.