Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, rurashima kuba rwarahawe akazi mu mushinga wo gufata neza imihanda y’ibitaka mu buryo bwo kubungabunga iyo mihanda kugira ngo irusheho kunoza imigenderanire n’imihahiranire.
Uru rubyiruko ruvuga ko iyi gahunda igamije kubafasha kurushaho kwiteza imbere
Iyi gahunda yo guha akazi ko kwita ku mihanda mihahirano (Feeder roads) ku rubyiruko rwibumbiye hamwe iri gukorwa hirya no hino mu gihugu
Abo mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko ari amahirwe bahawe n’ubwo ibintu byose bisaba gushyiramo imbaraga n’ubumenyi.
Rukazambuga Pacifique uhagarariye Kampani ya RUBI Contractors Ltd, iri gukora umuhanda uherereye mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko uyu mushinga ujyanye no gufata neza imihanda y’ibitaka ari amahirwe urubyiruko rwahawe.
Yagize ati “Ni umushinga wari usanzwe ukorwa ariko bavuga ko bagomba guha amahirwe ba rwiyemezamirimo bakiri bato, bagakoresha ubumenyi bwabo, twarabyishimiye cyane.”
Rukazambuga avuga ko kuba Leta yarabagiriye icyizere ari amahirwe akomeye yo kububakamo kuzaba ba rwiyemezamirimo bapiganira n’andi masoko.
Ati “Ni inyungu rusange ariko turashimira Leta yadutekerejeho ko dufite imbaraga nk’urubyiruko.”
Uru rubyiruko ruvuga ko mu gutangira bari bafite imbogamizi z’ibikoresho, ariko Leta ikaba yaragiye ibafasha mu kubona uburyo bwo kubona imashini zitsindagira imihanda kugira ngo irusheho kugira ireme.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.