Umunyambanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,Hon Ingabire Assoumpta, yibajije impamvu mu Karere ka Nyagatare hakigaragara umubare munini w’abana bafite ikibazo cy’igwingira kandi gafite umukamo uhagije.
Hon Ingabire Assoumpta yasabye kwegera imiryango no gukemura ibibazo ifite kugira ngo abana badata ishuri cyangwa ngo babe inzererezi
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9Werurwe 2022, ubwo muri aka Karere haberaga inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare.
Ni inama yitabiriwe na Minisisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Kayisire Marie Solange, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,Ingabire Assoumpta,Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG,Gasana Emmanuel, abayobozi b’inzego z’umutekano zirimo ingabo na Polisi , ab’ibanze kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku Karere.
Ni inama yari ifite insanganyamatsiko igira iti” Imiyoborere myiza,Umuturage ku isonga”.
Muri iyi nama Umuyobozi w’Akarere,Gasana Stephen, yabanje kugaragariza abayitabiriye imihigo y’Akarere 2021-2022 n’ibyo kamaze kugeraho mu ngeri zitandukanye aho kageze kuri 71% kabigeraho.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko Akarere kageze kuri byinshi mu mibereho myiza y’umuturage, ibikorwaremezo, ubuzima n’ibindi.
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere kakigaragaramo umubare w’abaturage bari mu bukene. Abangana na 44% bari mu bukene abandi 20% bari mu bukene bukabije.
Ni Akarere kandi kandi kakigaragaramo abana bafite igwingira aho bari kuri 30% by’abana bafite icyo kibazo.
Aha niho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,Ingabire Asoumpta, yahereye abaza abayobozi icyakorwa ngo uyu mubare ugabanuke.Yabibukije ko bagomba guhindura ubuzima bw’umuturage nka zimwe mu nshingano zabo.
Ati “Hano Nyagatare dufite abaturage bangana na 44% bari mu murongo w’ubukene, tukagira abari mu bukene bukabije 20% kandi tureza , dufite ikigega cy’Igihugu, dufite amata,dufite ibintu byose ,umukamo wiyongereye.Iyo tutabibona mu buzima bw’umuturage wahindutse bizasigara mu mpapuro , mu ngero y’imari yazikoresheje .”
Yakomeje agira ati “Icyo Perezida wa Repubulika yifuza kandi yadutumye twese uko turi aha ni uguhindura ubuzima bw’abaturage dushinzwe umunsi ku munsi.Niba tutabuhinduye tujye dusezera dutahe ariko ntabwo bizahora ari indirimbo imwe.”
Agaruka ku kibazo cy’abana bakigaragaza ukugwingira kandi Akarere kagaragaramo umukamo uhagije aho umukamo ku mwaka wavuye kuri litiro 8536,656 mu 2015 ugera 21,456,500 muri 2022.
Yagize ati “Hari ahantu mu bice by’igihugu ubona bagifite ubutaka butera pe , hatera na gato.Ariko se niba hano tweza, tukagira umukamo ungana na mililiyoni 21 wiyongereye, wavuga gute ko mu bugwingire twaba turi kuri 30%?”
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu asanga umuturage akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo hirindwe ibibazo by’igwingira.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.