Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Werurwe, yafashe abantu batatu bari bafite urumogi ibiro 13 na Litiro 80 za kanyanga, bafashwe babitwaye kuri moto babivanye mu gihugu cya Uganda bakoresheje inzira zitemewe.
Iyi moto niyo yari itwaye urumogi na kanyanga
Aba bafatiwe mu Murenge wa Nyagatare, akagari ka Nyagatare, Umudugudu wa Nyagatare.
Abafashwe ni Kwizera Bosco w’imyaka 23, Kaburame w’imyaka Jacques w’imyaka 25, na Hakizimana Elissa w’imyaka 15.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuzeko aba bose bafashwe kubera umuturage wahamagaye Polisi ayibwira ko hari abantu batwaye ibiyobyabwenge kuri moto.
Yagize ati “ Polisi ikimara kumenya amakuru yahise ishyira bariyeri mu muhanda ihagarika moto ifite nomero RD 263Y nibwo uwari uyitwaye yahise yiruka, hasigara uyu Hakizimana wahise afatwa barebye ibyo batwaye kuri iyo moto basanga ni urumogi ibiro 3 na Kanyanga Litiro 80, Akimara gufatwa yabwiye Abapolisi ko ibyo biyobyabwenge yari abishyiriye abagabo babiri Kwizera na Kaburame batuye Ryabega, yahise ajya kwereka Abapolsi aho abo bagabo batuye, bahageze basatse inzu batuyemo basanga bafite urumogi ibiro 10, nabo bahise bafatwa”.
SP Twizeyimana yagiriye inama abantu bose bishora mu biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu wabikuramo uretse gufatwa ugahanishwa ibihano bikomeye harimo ni igifungo kirekire muri gereza.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.