Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu tugize Intara y’Iburasirazuba, gahana imbibi n’Akarere ka Gatsibo na ko k’Iburasirazuba, aka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse n’ibihugu bya Uganda na Tanzania.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen mu kiganiro n’UMUSEKE
Ni Akarere gatuwe n’abaturage ibihumbi 530.9 nk’uko ibarura rusange ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2012 ryabyerekanye, gatuwe ku buso bwa kilometero kare 1,919 (km2).
Mu mwaka wa 2013 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo guteza imbere Imijyi itandatu yunganira uwa Kigali, hagamijwe kugabanya icyuho cy’abajya gushakira amaronko mu Murwa Mukuru w’u Rwanda.
Iyo Mijyi ni Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi. Ni icyerekezo Guverinoma yihaye aho mu 2024 abatuye mu Mujyi wa Kigali n’Imijyi iwunganira bazaba ari 35% bikaba byitezwe kugera kuri 50% muri 2035.
Iyo utemberera muri Nyagatare, ibice bitandukanye ugenda ubona imigezi ndetse n’ibikumba by’inka cyane ko kazwi
nk’igicumbi cy’ubworozi mu gihugu.
Nubwo gakikijwe n’imigezi ndetse n’ibiti biri hirya no hino, mu bihe bitandukanye kakunze kurangwa n’ikibazo cy’amapfa aterwa n’izuba ryinshi. Ibyo bigatuma hari imiryango imwe isuhukira mu bindi bihugu ndetse no mu tundi Turere.
Usibye kuba karahuye n’izuba, mu Kwakira 2021, mu Mirenge ya Nyagatare, Rukomo, Gatunda na Mukama haguye imvura irimo urubura ku buryo imyaka y’abaturage yangiritse. Muri yo harimo inyanya, ibishyimbo, ibigori, urutoki n’ibindi.
Ni izihe ngamba bafite mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere?
Mu kiganiro cyihariye UMUSEKE wagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, GASANA Stephen yavuze ko hari ingamba zitandukanye zijyanye no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ndetse no kurengera ibidukikije zirimo no kurengera imigezi.
Yakomeje ati “Ikindi ni ugutera amashyamba. Dufite imishinga itandukanye ya Leta dufatanya n’Ikigo Gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), hari iyo dukorana n’abandi bafatanyabikorwa nka World Vision, dufitanye umushinga w’imyaka ine wo gutera amashyamba mu Mirenge y’Akarere kacu.”
U Rwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2030, rwaba rumaze kugabanya 38% by’imyuka yangiza ikirere
rwoherezayo. Ni intego ikenewe kugerwaho hakoreshejejwe miliyari 11$.
Muri ayo, Miliyari 5,3$ azakoreshwa mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere zamaze kubaho, andi miliyari 5,7$ yo akazakoreshwa mu gushyiraho ingamba zikumira iyangirika ry’ikirere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yavuze ko mu rwego rwo kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere, nk’imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yihaye, abaturage batangiye gushishikarizwa gukoresha gaz ndetse no gukoresha ubundi buryo.
Ati “Leta yashyizeho gahunda yo kugabanya gucana dukoresheje ibiti, natwe tuyirimo, abantu mu masantere bafite ubushobozi, baragenda bakoresha za gaz, abandi barakoresha rondereza, amashyiga agabanya ingano z’inkwi umuturage yakoreshaga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare asobanura ko nta bushakashatsi bwakozwe ngo hamenyekane impamvu aka
Karere imwe mu Mirenge yako mu bihe bitandukanye yakunze kugaragaramo izuba ryinshi gusa avuga ko hari ingamba zo guhangana n’izuba.
Yagize ati “Igikomeye twagiye tubona ni ahantu hagiye haba izuba abaturage bakagerwaho n’ingaruka ni Imirenge itatu cyangwa Ine yakunze kugaragaramo izuba. Ntabwo twakoze ubushakashatsi ngo tumenye ngo uyu Murenge ni ikihe kibazo cyatumye ugira izuba rirenze iryo ahandi bafite. Icyo mbona gikomeye ni ingamba zihari kugira ngo iyo Mirenge ikomeje kugaragaramo izuba, ntirize kugira ingaruka ku baturage.”
Yavuze ko mu Mirenge itandukanye irimo n’uwa Karangazi nka hamwe hagaragaye izuba ryinshi, hari umushinga wo kuhira imyaka no kugira ngo aborozi babone amazi mu gihe izuba ryavuye ari ryinshi no mu gihe ritavuye.
N’ubwo hari imigezi myinshi, Akarere ka Nyagatare kakunzwe kurangwamo amapfa aterwa n’izuba ryinshi
Imikinga, imwe mu byitezwe mu kurengera ibidukikije…
Iyo utemberera mu Mujyi wa Nyagatare, urebye mu ruhande rwo hepfo y’uwo Mujyi, uba ureba ishyamba ry’ibiti byitwa imikinga.
Ni ishyamba rinini rifite umwihariko wo kubamo inyamaswa z’ibitera n’inkende nka bimwe mu bishobora gukurura ba mukerarugendo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, yavuze ko aka Karere hari ibiganiro kagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), bigamije kugira ngo hasurwe ari nako rikomeza gutanga umwuka mwiza.
Yagize ati “Ni ishyamba ryiza, ni igitekerezo cyiza gihari ngo aha hantu hasurwe (Zoo). Ubwo RDB ifite uko yahabonye ariko natwe twari twarahabonye nk’abatuye hano. Ishyamba rifite umwuka mwiza. Icyo turimo dufatanya umuntu waza kurikoreramo mu buryo bwa Zoo buri wese agire uruhare rwe.”
Muri rusange aka Karere ka Nyagatare gatangaza ko kashoye amafaranga angana na miliyoni 776frw y’ingengo y’imari azakoreshwa mu kurengera ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Kubufatanye na RDB iri shyamba riri kubungwabungwa kugira ngo rizajye ryakira ba mukerarugendo
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.