Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 mu ri Lemigo Hotel i Kigali, Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ryatangaje ko ryamaganye abantu bakoresha ku mbuga nkoranyambaga abantu bafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe bagamije indonke.
Nsengimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR, Mutesi Rose umuyobozi wa NOUSPR-UBUMUNTU (Hagati) na Marthe Sumuteto wo muri Collectif Tumukunde (Photo: UMUSEKE)
NUDOR yavuze ko ibikorwa nkibi bikorwa mu buryo butandukanye burimo inyandiko, amajwi n’amashusho bitesha agaciro abantu bafite ubumuga kandi bigasakazwa ku mbuga nkoranyambaga, abanyamakuru bakoresha umuyoboro wa Youtube batunzwe agatoki mu gukora ibi bikorwa “bitwikiriye umutaka w’ubuvugizi.”
Iri huriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda rivuga ko hakomeje kugaragara ibikorwa bitesha agaciro ikiremwamuntu, bikorwa n’abashaka ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga (Views) ibi bikaba bifatwa nko gukoresha abantu bafite ubumuga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mutesi Rose, uhagarariye umuryango w’abafite ubumuga bwo mu mutwe mu Rwanda (NOUSPR-UBUMUNTU), avuga ko bamaze iminsi babona ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga bwo mu mutwe aho babanza guhabwa ibisindisha maze bagakoreshwa ibiganiro.
Ati “Nyuma yo kugirana ibiganiro bitandukanye uzarenga kuri ibi tuzamushyira mu bijyanye n’amategeko, umuntu ni nkundi nta vangura rikwiriye kubaho.”
Mutesi akomeza avuga ko kabone n’ubwo umuryango w’ufite ubumuga bwo mu mutwe wahabwa utuntu ducye “abakoresha biriya biganiro baba bica nkana uburenganzira bwe.”
Ati” Nk’uko Leta itubwira ngo nta wukwiriye gusigazwa inyuma, mu burenganzira bwawe mu burenganzira bwanjye mu burenganzira bw’undi nta hohotera rikwiriye kubamo, rero tuvuga ngo tuve inyuma turwanye iki gikorwa.”
Yakomeje agira ati “Ukwiriye kureba ikimvana hamwe kinjyana ahandi aho kunkoresha mu ndonke zawe bwite, dore ko views zisigaye zaragakoze, ntabwo tubyishimiye.”
Mutesi Rose umuyobozi wa NOUSPR-UBUMUNTU avuga ko batazihanganira abakoresha ibiganiro abafite uburwayi bwo mu mutwe bagamije kubabyaza inyungu zabo bwite.
Marthe Sumuteto, Umuyobozi wa Collectif Tubakunde, avugako bababajwe n’inkuru zagiye zitambuka ku mbuga nkoranyambaga aho hakoreshwaga abantu bakuru ndetse n’abana ariko bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ariyo mpamvu bahagurukiye gukumira ibi bikorwa bikiri mu maguru mashya kandi bagendeye kucyo amategeko y’u Rwanda agenderaho.
Sumuteto agaragaza ko hadutse imigirire mibi ikorerwa abafite ubumuga bwo mu mutwe bagaragazwa ko bakorewe iminsi mikuru, ko bambaye neza bitwaje ngo ni ubuvugizi.
Ati “Dushatse gukumira mu maguru mashya kandi twifuje ko abantu bafite ijwi rigera kure kandi rigera kuri benshi twagirana iki kiganiro kugira ngo namwe dufatanye urugamba kugira ngo twuzuze za nshingano Leta y’u Rwanda yatangiye.”
Yongeye gutunga urutoki bamwe mu banyamakuru bavogera uburenganzira bw’abafite ubumuga bagashyira amashusho yabo ku karubanda. Yibukije ko hari uburyo bakora ubuvugizi badashyize amashusho y’abantu hanze.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.