Amakuru aheruka

Ntabwo tugomba kuba intwari ari uko dutegereje urugamba rw’amasasu-Min Mbabazi

Published on

Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco, Mbabazi Rosemary, yasabye urubyiruko kwigira ku ngabo zabohoye igihugu nabo bagaharinira kurangwa n’ubutwari badatagereje urugamba rw’amasasu.

Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco, Mbabazi Rosemary

Ibi Minisitiri w’Urubyiruko yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2022, mu kiganiro na RBA mu rwego rwo kwitegura umunsi w’Intwari.

Muri icyo kiganiro Minisitiri w’Urubyiruko yavuze ko kugira ngo igihugu cyibohorwe hari abatanze imbaraga zabo nubwo byari bigoye.

Yavuze ko kwizihiza umunsi w’Intwari ari uguha agaciro abaranzwe n’ubutwari babohora igihugu ndetse ko ari n’umwanya mwiza wo kwigisha abakiri bato.

Ati “Igihugu cyacyu cyagizwe n’intwari , igihugu gikennye cyangwa cyadindiye ni ikitagira intwari, ariko kuzigira nabyo tugomba kubiha agaciro, tukabamenya kugira ngo twigishe abato, buriya ubutwari buratozwa, ugatoza umwana muto,ukamutoza ishuri, kureka ikibi, guharanira ukuri , ukamwigisha kukicyitangira. Ubutwari ntibugarukira mu muryango gusa, ubutwari bw’Igihugu cyacu. “

Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco Mbabazi Rose Marie, yasabye abakiri bato kurangwa n’ubutwari baharanira iterambere ry’Igihugu.

Ati “Ntabwo tugomba kuba intwari ari uko dutegereje urugamba rw’amasasu ,urugamba rwose rugira amasasu,hari urugamba ruhari ariko rutari amasasu y’imbunda, hari n’urundi rw’iterambere, imbuga nkoranyambaga, rukeneye y’uko ngo umenye umwanzi wawe icyo arwanisha kugira ngo wowe urarwanishe ikisumbuyeho, kugira ngo umenye intego afite,.Rero twakoresha ukuri, ntabwo wakoresha ikibi urwanya ikiza ahubwo ukoresha ikiza urwanya ikibi kuko ikiza cyiraganza kigatsinda.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco washimye imyitwarire y’urubyiruko rw’abakorerabushake muri iki gihe u Rwanda ruhanganye na COVID-19 , avuga ko bitanze mu gihe kigoye bityo agasanga ari ubutwari bukomeye.

Ati “ Urubyiruko ni bumve , Ubutwari ntituvuga mu mateka, n’amateka niyo ariko tuyigireho. Intwari zikemura ibibazo bihari, itanireba ahubwo ireba abandi , ireba ngo icyo ngiye gukemura ikihe kibazo Abanyarwanda bose bahuriyeho, inazi ko ubuzima bwe ashobora no kububura.”

Ambasaderi w’uRwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika , Amb. Mukantabana Mathilde, yavuze ko Abanyarwanda batuye mu mahanga by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitabira gahunda zitandukanye z’Igihugu zigamije iterambere.

Yavuze kandi nabo bagira uruhare mu gusobanurira Abanyamahanga u Rwanda kandi ko bashimishwa na gahunda na Politi by’igihugu byashyizweho.

Ati “Abanyarwanda batuye hanze bashimishwa na gahunda na Politkii zashyizweho z’ubuyobozi bw’Igihugu cyane cyane Perezida wa Repubulika y’uRwanda, ubegera aho batuye akabatega amatwi, ikindi usibye kuzitabira ,baba bashaka uko babigeza hejuru bishakamo ibisubizo.”

Yavuze kandi ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakura amasomo atandukanye mu bihugu byabo batuyemo bagamije kwishakamo ibisubizo.

Ambasaderi w’uRwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika , Amb. Mukantabana Mathilde

Urubyiruko ruba mu mahanga narwo rwahize ubutwari…

Nyirabanzayino Pascaline uhagarariye urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye muri Mozambique,yavuze ko muri muri icyo gihugu hakozwe ibikorwa bitandukanye bigamije gushishikariza urubyiruko gukunda igihugu bavukamo.

Ati “Hifashishijwe umuryango wo muri Mozambique hari ibikorwa dukora birimo gushishikariza urubyiruko gukunda igihugu,kwitabira ibikorwa by’ubutwari dukomora ku ntwari zatugejeje ku kwibohora.Ibyo bikorwa birimo kwitabira kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’Igihugu.”

Yakomeje ati “Hari ugufatanya n’abandi ibikorwa by’ubutabazi by’umwihariko muri Mozambique twagiye Cabo Delgado gufatanya n’ingabo z’uRwanda gusemura ururimi rw’Igipolitigali, dushishikariza kuba kw’isonga mu kurwanya ingengabitekerezo y’amacakubiri na Jenoside aho turi hose.”

“Nk’urubyiruko kandi twiteguye kwigisha ba rumuna bacu amateka y’uRwanda kuko utazi iyo ava ntamenya iyo ajya no kubigisha kwirinda ibibarangaza ,kutanywa ibiyobyabwenge ahubwo bakaganira ku iterambere.”

Yavuze ko hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’imbuga nkoranyambga,bateganya kwigisha urubyiruko kurangwa n’ubupfura.(Ukubaho Table talks) ndetse no kwigisha abanyamahanga indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Yavuze kandi ko nk’urubyiruko bagira uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’iterambere bagira uruhare mu kohereza amafaranga mu gihugu ndetse n’ibindi bikorwa byose by’iterambere.

Yasabye urubyiruko bagenzi be kwirinda ikintu cyose cyabatanya n’igihugu ahubwo bakarangwa n’umuco wo kugikunda.

Buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare , U Rwanda rwizihiza umunsi wahariwe intwari zitangiye igihugu.

Kuri ubu uyu munsi ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 28 ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu banyarwanda,agaciro kacu.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version