Amakuru aheruka

Ngoma: Imodoka Perezida Kagame yahaye abahinzi yaburiwe irengero

Published on

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma bibumbiye muri koperative COPANASA ihinga inanasi , bavuze ko batazi irengero ry’imodoka bari barahawe n’umukuru w’Igihugu.

Ibiro by’Akarere ka Ngoma

Mu mwaka 2009 nibwo Perezida Kagame yasuye Akarere ka Ngoma, maze asura niyo Koperative ihinga inanasi.

Icyo gihe abahinzi bagejeje ikifuzo cy’uko babura uko bageza umusaruro ku isoko, bamusaba imodoka, Bidatinze, 2010 imodoka barayihawe ndetse itangira gukoreshwa ku buryo umusaruro ugezwa ku isoko wahise wiyongera.

Gusa iyi modoka yaje kugira ikibazo ijyanwa mu igaraje, aho yaje kuhamara imyaka itanu itarakoreshwa.

Bamwe mu bahinzi babwiye UMUSEKE ko ubuyobozi bwa koperative bwagize imicungire mibi , bityo babura ubwishyu bwo gukoresha iyo modoka, biyambaza umushoramari ndetse bagirana amasezerano y’uko yabafasha kuyikoresha akazishyurwa nyuma ariko kuri ubu batazi irengero ry’iyo modoka, bagakeka yayegukanye.

Umwe yagize ati “Twari dufite umusaruro uhagije, noneho Perezida  ajya kuza kudusura ,aduha imodoka, ikajya itwara umusaruro,igeze aho imera nk’isaza, kuva yajyanwa mu igaraje kugeza na nubu ntiturayibona.”

Yakomeje ati“Amakuru dufite ni uko bayihaye umushoramari(avuga ubuyobozi bwa koperative) kuko bari babuze ayo kwishyura mu igaraje ariko ntabwo bigeze bayizana ngo tuyibone byibura.”

Uyu muturage yavuze ko ubusanzwe imodoka yaparikwaga ku Murenge ,batazi igihe yapfiriye n’igihe yagiriye mu igaraje ,agakeka ko habayemo uburiganya.

Uyu muturage yavuze Kandi  ko kuba badafite imodoka, byagize ingaruka ku musaruro ugezwa ku isoko.

Ati ” Ni ukuvuga ngo dufite koperative ariko imeze nkaho idahari. Tubona umusaruro tukawutangira make bitewe no kuba tudafite uburyo twawupakira. ”

Yakomeje ati” Turasaba ko abo bantu bakurikiranwa vuba, bakishyura ,iyo modoka koko yaba ihari ikagwaturwa ariko tukayibona.Ntituzi ngo iherereye muri uyu Murenge, ntituzi ngo iri mu Ntara iyi niyi.Ntabyo tuzi.”

Undi nawe wo muri iyi koperative yagize ati “Ndumva n’ubuyobozi bw’Umurenge bubizi, badukoresheje inama bamubwira ko abizi (Perezida wa koperative) ndetse ko bamuhaye n’ifoto y’imodoka naho iherereye.
Uyu muturage yavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge bwivanze mu buyobozi bwa koperative ari nayo ntandaro yo gusubira inyuma kwa koperative.
Ati“Ikibazo cyabayeho, Umurenge wivanze mu buyobozi bwa koperative bigenda nabi bigenda bipfa, hanyuma ngo bahinduye abayobozi maze bo bakoresha icyo imodoka bashaka.Ugiyeho akaba ariko abisiga nuje nawe ni uko akaba ariko abisanga.”
“Bagiye kuyikoresha, bayikodesha umuntu nta mafaranga koperative yari ifite, uwo mugabo aba ariwe wishyura , akayikoresha, akazajya akora yishyura  niko batubwiye.” 
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubucuruzi,guhanga umurimo n’amakoperative mu Karere ka Ngoma, Ngoga Gilbert , yabwiye UMUSEKE ko aba bahinzi basobanuriwe aho imodoka iri kandi ko hari ikizere ko bazayibona.
Ati“Imodoka yabo yarapfuye ariko imara imyaka irenga itanu mu igaraje .Nyuma babonye umuntu ushobora kuyikoresha kuko nta mafaranga bari bafite.Umuntu arayitwara iKigali agiye kuyikoresha,ubu yarakize.”
Yakomeje ati “Umuntu wayikoresheje yayitanzeho miliyoni  zirindwi, bagirana amasezerano ko umuntu wayikoresheje yiyishyura , amafaranga nashiramo babone kugirana andi masezerano kugira ngo imodoka bongere bayisubirane.”

Uyu muyobozi yavuze ko iyi koperative yagize igihombo bityo ko batabona ubwishyu uretse gukodesha iyo modoka.

Ku kibazo cy’uko ubuyobozi bw’Umurenge bwivanze mu mikorere ya koperative yagize ati“Oya,ayo  makuru ntayo nzi , ntayo mfite. Umurenge kimwe n’Akarere, ni abajyanama n’amakoperative, ubwo ni ukuvuga ngo inama nyinshi za koperative iyo zateranye, hari abashinzwe amakoperative mu Murenge bagomba kuba bahari. Cyane ko iyo koperative yahingaga inanasi, ni ukuvuga ngo agoronome w’Umurenge aba ahari, kandi nta byemezo babafatira. ”

Aba bahinzi barasaba ko abagize uruhare mu icungwanabi ry’umutungo wa koperative bakurikiranwa kandi imodoka bahawe n’umukuru w’Igihugu bakayisubizwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

6 Comments

Popular Posts

Exit mobile version