Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’ingendo ku banyeshuri biga bacumbikirwa, ni gahunda izatangira kuri iki cyumweru tariki 9 Mutarama 2022 ikazasozwa ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022.
Hasohowe ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri
Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mutarama 2022, ni nyuma y’iminsi ababyeyi babaza igihe abana bazasubirira ku ishuri n’uko bazakora ingendo.
Iri tangazo ryatanzwe binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), rivuga ko abanyeshuri bazatangira kujya ku mashuri ku Cyumweru tariki 09 Mutarama 2022 aho hazagenda abiga mu bigo biherereye mu Turere twa Huye mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi two mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse n’abiga muri Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.
Izi ngendo zizarangira ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki 12 Mutarama 2022 aho hazagenda abanyeshuri biga mu Turere two mu Mujyi wa Kigali (Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge), abiga mu Turere twa Muhanga na Ruhango (Amajyepfo), muri Ngororero (Iburengerazuba), Burera (Amajyaguru) na Bugesera (Iburasirazuba).
Abanyeshuri b’i Kigali n’abandi banyura muri Kigali bazahagurukira kuri Stade Regional ya Nyamirambo.
Ababyeyi basabwe kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe bohereza abana hakiri kare.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.